NEWS
Menya Inzira bicamo kugira ngo Padiri abe Umwepisikopi
Tariki ya 12 Kanama 2024, Papa Francis yagize Padiri Ntagungira Jean Bosco Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, asimbura Musenyeri Philippe Rukamba wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka myinshi ayobora iyi diyosezi.
Ntagungira Jean Bosco wari usanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis muri Arikidiyosezi ya Kigali, yatangaje ko inshingano zo kuba umwepisikopi zisaba ubwitange n’ubushishozi kuko ari umurimo utoroshye.
Mu kiganiro Musenyeri Ntagungira yagiranye na Pacis TV, yasobanuye inzira bigendwamo kugira ngo umusaseridoti agire inshingano zo kuba umwepisikopi.
Yavuze ko ibivugwa kuri Radio Vatican ari ikimenyetso cya nyuma, ariko hari inzira ndende inyurwamo mbere y’uko icyemezo gifatwa.
Ati: “Ubundi abepisikopi bibumbiye mu nama y’Abepisikopi ya Kiliziya bafite inshingano zo gutanga amazina y’abasaseridoti bashobora kuzavamo abepisikopi. Aba basaseridoti baba barahiswemo bitewe n’imyitwarire yabo, imyaka bamaze mu murimo, n’ubumenyi bafite mu iyobokamana.”
Ntagungira yasobanuye ko habaho iperereza riyobowe n’intumwa ya Papa mu gihugu runaka. Iyo raporo y’iperereza igera i Vatican, inzego za Papa zikayisuzuma neza mbere y’uko hafatwa icyemezo. Iyo umusaseridoti ahamijwe ko ari we ukwiye kuba umwepisikopi, itangazo rimenyeshwa ku mugaragaro kuri Radio Vatican.
Musenyeri Ntagungira yasobanuye ko nyuma y’icyo cyemezo, uwemejwe kuba umwepisikopi atagomba kurenza amezi atatu atarahabwa ubwo butumwa.
Iyo igihe kigeze, umuyobozi mushya ahabwa inshingano ziremereye harimo kurahira ubudahemuka kuri Papa no gutangaza indangakwemera kwe imbere y’abakirisitu.
Ati: “Uwemejwe ntagomba kurenza amezi atatu atarahabwa ubwepisikopi. Iyo igihe cyagenwe kigeze, ahabwa ubwepisikopi imbere y’Inama y’Abepisikopi, akarahirira ubudahemuka kuri Papa no gukorana neza n’abepisikopi bagenzi be.”
Umwepisikopi mushya iyo amaze guhabwa inshingano ze, asabwa gutangira imirimo yo kuyobora Diyosezi ye, akazirikana ko agomba gukorera abakirisitu bose b’iyo diyosezi mu buryo bw’umurava no guca bugufi. Akora kandi akorana bya hafi n’abasaseridoti bagenzi be bo muri Diyosezi kugira ngo imirimo ye itange umusaruro.
Iyi nzira Musenyeri Ntagungira yanyuzemo yerekana neza uburyo intambwe yo kuba umwepisikopi isaba ubushishozi, ubunyangamugayo n’ubutumwa bwo guca bugufi imbere y’abakirisitu, mu bufatanye n’abayobozi bagenzi be bo muri Kiliziya Gatolika.