Connect with us

NEWS

Menya igihe U Rwanda ruzahagarika kwandika moto zikoresha lisansi

Published

on

Guverinoma y’u Rwanda yiteguye guhagarika kwandika moto zikoresha ibikomoka kuri peteroli nka bumwe mu buryo bwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, guhera muri Mutarama 2025, izizaba zemerewe kwandikwa zikaba ari izikoresha amashanyarazi.

Ni imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda ikomeje gufata mu kwimakaza ubwikorezi burambye butangiza ibidukikije kandi butekanye ku babukoresha, nk’uko bishimangirwa na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Jimmy Gasore, yashimangiye ko Politiki nshya irimo gutezwa imbere ari iyo kugira ngo abaturarwanda batangire kumenyera gukoresha uburyo bwo gutwara abantu burushijeho gutekana, butangiza ibidukikije.

Aganira n’itangazamakuru, Minisitiri Dr. Gasore yagize ati: “Ntabwo tuzongera kwandika moto zikoresha lisansi mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.

Dr. Gasore yashimangiye ko inyungu zinyuranye z’iyo gahunda igamije guhindura imibereho y’Abanyarwanda no kugira uruhare rukomeye mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Yavuze ko kwimukira kuri moto zikoresha amashanyarazi kuri ubu nta kibazo byateza bitewe n’uko mu Mujyi wa Kigali hamaze kugera moto zihagije kandi n’ibikorwa remezo byo kuzitaho ngo bimaze kuhagera ku bwinshi.

Muri ibyo bikorwa remezo harimo amagaraji, sitasiyo zishyira umuriro muri za batiri, n’ibindi.

Minisitiri Dr. Gasore yashimangiye ko iyi gahunda itazagira ingaruka kuri moto zisanzwe zaranditswe kuko zizakomeza gukora nk’ibisanzwe.

Ati: “Ni muri urwo rwego tudateganya ko hari ingaruka mu by’ubukungu zizana n’iyi Politiki.”

Abakoresha moto z’amashanyarazi bishimira ko izo mpinduka zaborohereje akazi cyane kubera ko igiciro cyo gufata batiri yuzuye kiri hasi cyane ugereranyije n’icyo kuzuza lisansi muri moto zisanzwe.

Ikindi kandi moto nshya zikoresha amashanyarazi zifite ikoranabuhanga ryihariye ndetse zikaba zujuje ibyangombwa byose ku buryo uyihawe ayishyura ifite ibikorwa byose by’ingenzi.

Izo ngamba kandi zizafasha mu guca intege abinjiza moto mu gihugu zikoresha lisansi zo gutwara abagenzi, hashingiwe ku ngamba zafashwe zigenga ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

Umuyobozi Mukuru, w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije (REMA). Juliet Kabera yashimangiye ko ubu buryo bufite inyungu kandi ko gukoresha moto z’amashyarazi bigabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Yagize ati: “Hari benshi batangiye gukoresha moto zikoresha amashanyarazi. Izo moto zibugabunga ibidukikije kandi zirahendutse.”

Uwo muyobozi yashishikarije abashoramari guhindura imyumvire bakayoboka uburyo bwo kugura moto zikoresha amashanyarazi kuko zihendutse kandi zikabungabunga ibidukikije.

Iyo politiki nshya izafasha abari basanzwe bakoresha moto zikoresha lisansi kugeza igihe habonetse izizisimbura ariko nanone izo moto zisanzweho zigakomeza gukorerwa isuzuma harebwa niba zujuje ibisabwa bituma zitangiza ikirere.

Muri Kamena 2021, u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), bantangiye umushinga wo gusimbuza ibinyabiziga bya moto bikoresha lisansi, ibikoresha amashanyarazi hagamijwe kubungabunga ibidukikije binyuze mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa moto zisaga ibihumbi 100,000 mu gihugu hose zirimo 46 000 zikoreshwa mu gutwara abantu n’ibintu, na zo zirimo 26 000 zibarizwa mu Mujyi wa Kigali.

Ni moto zigira uruhare mu kwangiza ibidukikije kuko zisohora ibyuka byangiza ikirere.

Mu bushakashatsi buheruka bwakozwe na REMA bwerekanye ko nyuma yo gutangira gukoresha moto z’amashanyarazi byatanze umusanzu ukomeye aho buri mwaka u Rwanda ruzigama miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda, biturutse ku kugabanya kwinjiza mu gihugu ibinyabiziga bikoresha lisansi.

Ni mu gihe, ubu Rwanda rutakaza miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka agenda mu kugura lisansi yinjizwa mu gihugu, nyamara moto zikoresha amashanyarazi zose hamwe zikoresha miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka, akoreshwa mu kuziha amashanyarazi kandi akaba atangirwa mu gihugu.

I Kigali habarurwa 20% by’abakora ingendo batega moto zikoresha lisansi, bikaba imbogamizi ikomeye mu gusohora ibyuka bihumanya ikirere kandi bikangiza ibidukikije.

U Rwanda rwihaye intego ko mu 2030 ruzaba rwagabanyije ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38%, binyuze mu gushyiraho politiki yo kugabanyiriza imisoro abikorera bakora ibikorwa byimakaza kubungabunga ibidukikije.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN) ivuga ko mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda, u Rwanda rwashyizeho gahunda yo gushyigikira, gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashyanya hatezwa imbere gukoresha imodoka zikoresha amashyarazi na moto, nk’intego yarwo yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.