Connect with us

NEWS

Menya ibyo NEC yatangaje bibujijwe ku munsi w’itora

Published

on

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Gasinzigwa Oda, yatangaje ko mu gihe Abanyarwanda bitegura amatora ateganyijwe ku itariki ya 14 Nyakanga 2024 ku bo muri Diaspora na 15 Nyakanga 2024, hari ibyo bakwiye kuzitwararika kugira ngo amatora azagende neza.

Gasinzigwa yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024, umunsi ibikorwa byo kwiyamamaza byasorejweho, avuga ko ari ibikorwa muri rusange byagenze neza.

Yashimiye imitwe ya politike uko yitwaye muri icyo gikorwa, ndetse anashimira Abanyarwanda ko bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu mutuzo kandi bubahiriza amategeko.

Perezida wa NEC yaboneyeho kwibutsa Abanyarwanda ko hari ibyo babujijwe guhera saa sita z’ijoro z’itariki ya 14 Nyakanga 2024, kuko ibikorwa byo kwiyamamaza biba byashyizweho akadomo.

Yagize ati “Dusaba rero yuko nk’uko biteganywa, abantu bose bafite ibirango bijyanye no kwiyamamaza, babikuraho kugira ngo ejo nk’uko tubizi hatangire gahunda ikurikiraho […] Ejo ku itariki 14 Abanyarwanda bari muri Diaspora bazatangira igikorwa cy’amatora.”

Perezida wa Komisiyo y’Amatora yongeyeho ko “Ku munsi w’itora nta bikorwa byo kwiyamamaza byemewe, ntabwo hemewe yuko, ari abakandida cyangwa Abanyarwanda bakwambara ibirango by’imitwe ya politike cyangwa se umukandida wigenga, bijyanye no kwamamaza,”

Yibukije kandi ko abakandida bemerewe kujya gutora nk’abandi Banyarwanda ariko bitemewe ko baguma kuri site y’itora igihe kidakwiriye, ati “Icyo nshaka kuvuga ni uko bakwiriye gutora barangiza gutora bagasubira mu nshingano zabo kimwe n’abandi Banyarwanda, kugira ngo hadakomeza ibikorwa byo kwiyamamaza kuri site y’itora.”

Gasinzigwa kandi yavuze ko mu bindi bitemewe harimo gufata amafoto mu bwihugiko, yaba umuntu ku giti cye yifotora cyangwa undi kuba yamufotora, anavuga ko bitemewe gufotora urupapuro rw’itora watoreyeho no kuba wabisakaza ngo werekane uwo watoye, avuga ko izo ari inshingano za Komisiyo.

Yibukije ko ku itariki ya 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda bazatangira gutora guhera saa moya za mugitondo kugeza i saa cyenda z’amanywa.

Ati “Nagira ngo nibutse ko ku itariki 15, na 14 ku bo muri Diaspora, abazatorwa ni Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite ku myanya 53. Bya byiciro byihariye bizatorwa ku itariki 16 ni byo bizuzuza 80 ari yo myanya iri mu Nteko Ishinga Amategeko.”

“Muri rusange Abanyarwanda na bo turabasaba yuko bamaze gutora basubira mu nshingano zabo, ariko nibutsa yuko bafite uburenganzira mu gihe dutangiye igikorwa cyo kubarura amajwi nyuma ya saa cyenda, bemerewe kugaruka bagakurikirana ibyavuye mu majwi.”

Ku itariki ya 16 Nyakanga 2024, hazatorwa abagore 24, abahagarariye urubyiruko babiri ndetse n’umwe uzahagararira abafite ubumuga, Gasinzigwa ati “Ikindi nagira ngo nibutse ni uko kuri ibyo byiciro byihariye ntabwo batorwa n’Abanyarwanda bose, batorwa n’icyo twita Inteko itora.”

Gasinzigwa yatangaje ko ku itariki 15 Nyakanga, Komisiyo izatangaza “Icyerekezo” cy’amajwi amaze kubarurwa, bikazatangazwa mu gihe amajwi azaba yamaze kugera kuri 60% kugeza kuri 70%, bikazatangazwa mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2024, hanyuma bakomerezeho kubara ay’Abadepite bazatangariza Icyerekezo bukeye bwaho.

Kuri uwo munsi w’itariki ya 16 Nyakanga 2024 ni bwo hazanatangazwa amajwi y’agateganyo y’abatsinze mu byiciro byihariye, hanyuma Komisiyon ikazatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora muri rusange bitarenze tariki 20 Nyakanga 2024, hanyuma ibyavuye mu matora mu buryo bwa burundu bikazatangazwa ku wa 27 Nyakanga 2024.