Connect with us

NEWS

Menya amafaranga Umukino wa Rayon Sports na APR FC winjije

Published

on

Umukino Rayon Sports yakiriyemo APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024 winjije miliyoni 227 Frw, zirimo 142 Frw zavuye mu baguze amatike.

Uyu mukino w’amateka wahurije impande zombi muri Stade Amahoro nyuma y’imyaka ine, ndetse kuri iyi nshuro yari yuzuye abantu ibihumbi 45 isigaye yakira nyuma yo kuvugururwa.

Muri rusange, uyu mukino winjije miliyoni 227 Frw, zirimo miliyoni 142 Frw zavuye mu matike na miliyoni 85 Frw zavuye mu baterankunga.

Rayon Sports yakiriye umukino yasigaranye arenga gato miliyoni 150 Frw nyuma yo kwishyura stade, abakozi, ibikoresho n’ibindi byose byasabwaga.

Uwavuga ko Gikundiro yageze ku ntego zayo ntabwo yaba abeshye kuko kuva mbere uyu mukino utarigizwa inyuma yari yawufashe nk’uwo kwikenura no gukemura ibibazo imaranye iminsi.

Nubwo intego z’ubucuruzi zagezweho, mu kibuga ntabwo ariko byagenze kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.