Connect with us

NEWS

Marie Gorethi Yafashwe ni inda ari kwamamaza Paul Kagame

Published

on

Kamugisha Marie Gorethi, utuye mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, yabyaye nyuma yo gufatwa n’inda ari ku kibuga cyo ku Mubuga mu Murenge wa Shyogwe, aho yari yagiye kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame. Igitangaje ni uko yabyariye mu nzu y’ababyeyi igezweho bubakiwe na Perezida Kagame.

Kamugisha yagaragaje ko mu gitondo yari yabujijwe kuva mu rugo ngo ajye kwamamaza, ariko nyuma akaza kujyayo. Yavuze ko yabanje kubona Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi, amusuhuza mu modoka ye, ari nabwo yafatwaga n’inda.

Ati: “Babanje kunyangira kujya kwamamaza Perezida wanjye Paul Kagame, ariko nyuma nza kujyayo ndetse banyicaza ahantu heza hari hagenewe ababyeyi.”

Yongeyeho ko abaganga bamufashije bahita bamugeza mu nzu y’ababyeyi noneho abaganga bahasanze bakamufasha ku buryo ubu ameze neza.

Ati: “Ubwo nafatwaga abaganga bari ku kibuga banzanye mu modoka bangeza hano ndi munsanze. Gusa abaganga nahasanze baramfashije kandi n’ubu bari kumfasha ku buryo nta kibazo mfite.”

Kamugisha yavuze ko intego ye ari ukuzatora umukandida Paul Kagame kuko yamuhaye umugisha ubwo yajyaga kumureba ndetse akamwibutsa ko agomba gukora cyane.

Uwamariya Valentine, umubyaza ku bitaro bya Kabgayi, yemeje ko Kamugisha yafashijwe akabyara neza. Ati: “Kamugisha yatugezeho ejo mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba azanywe n’abaganga bari bari kuri site Paul Kagame yiyamamarijeho, noneho turamwakira turamufasha ubu yabyaye neza umwana aronka neza nta kibazo.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr. Muvunyi Jean Baptiste, yemeje ko iyi nzu y’ababyeyi yakiriye Kamugisha yatangiye kwakira ababyeyi ku wa 23 Ukuboza 2023, ishobora kwakira ababyeyi 400 bashobora kuryama utabariyemo ababa baje kwisuzumisha bataha.

Ubwo Paul Kagame yiyamamazaga mu Karere ka Muhanga, yabwiye Abanyarwanda ko u Rwanda atari ruto ngo hari uwaruhezwamo, ndetse ko icya mbere ari ugukora cyane bakiteza imbere bagasagurira n’amahanga.