Manzi Beny Shukuru, umwana w’imyaka 4 wari uvuye kwiga mu mashuri y’inshuke, yagonzwe n’imodoka ya Coaster ya Agence Virunga itwara abagenzi, ubwo yageragezaga kwambuka umuhanda mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Nyarusange mu Murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke.
Uyu mwana yari kumwe na bagenzi be bigana, ariko agendera ku ruhande rutandukanye n’urwabo. Nyuma yo kugongwa, yahise ajyanwa kwa muganga ariko ahita yitaba Imana ageze ku kigo nderabuzima cya Karengera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent, yatangaje ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi w’imodoka, aho umushoferi atabashije kubona umwana ku gihe.
Yongeyeho ko iyo umushoferi agendera gake, impanuka itari gufata ubukana nk’ubwo yagize. Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma rya muganga.
Habimana Innocent yihanganishije umuryango wabuze, anasaba ababyeyi gukurikirana uko abana babo bagenda mu muhanda, by’umwihariko abana b’imyaka 4, kuko ntibakwiye kugenda bonyine mu mihanda ya kaburimbo batari kumwe n’umuntu mukuru.
Yasabye kandi abashoferi kugendera gake mu gace ka Kirimbi na Gihombo, bitewe n’impanuka nyinshi zimaze kuhakorerwa, zikaba zimaze guhitana ubuzima bw’abantu benshi abandi bakaba barakomerekeye mu mpanuka.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko abaturage bakwiye gufata ingamba zo kwirinda impanuka, ndetse hakabaho ubufatanye n’ababyeyi mu kurinda abana babo, cyane cyane mu gihe bari mu nzira bajya cyangwa bava ku mashuri, kuko kugongwa kw’abana b’incuke biterwa akenshi n’imiterere y’umuhanda no kutamenya neza amayeri yo kwambuka neza umuhanda, bikiyongeraho n’umuvuduko mwinshi w’ibinyabiziga.