NEWS
Malawi igiye gucyura Ingabo zayo zari muri RDC

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yategetse ubuyobozi bw’Ingabo gutangira gutegura uburyo bwo gucyura abasirikare b’icyo gihugu bari mu ntambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ingabo za Malawi zari mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC), ubu butumwa bukaba bwari buherutse kongererwa igihe mu mpera z’umwaka ushize.
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushyigikira ibihe by’agahenge hagati y’impande zombi.
Riti “Perezida Chakwera yategetse Umuyobozi w’Ingabo za Malawi (MDF), gutangira imyiteguro yo gucyura Ingabo za Malawi, mu rwego rwo gushyigikira itangazwa ry’agahenge hagati y’impande zihanganye ndetse no kwitegura ibiganiro biganisha ku mahoro.”
M23 yari iherutse gutangaza ko yashyizeho ibihe by’agahenge mu rwego rwo kwita ku bakeneye ubufasha, icyakora ibintu byahinduye isura mu gitondo cy’uyu munsi, nyuma y’uko uyu mutwe ugabweho ibitero n’ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanyije, bigatuma wirwanaho.
Malawi yari iherutse gupfusha abasirikare batatu mu butumwa bwa SAMIDRC, mu mirwano yarangiye M23 yigaruriye Umujyi wa Goma.