Connect with us

NEWS

Maj. Gen. Ruvusha yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique

Published

on

Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, Joint Task Force Commander, muri Mozambique Maj. Gen. Emmy Ruvusha yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse wasuye icyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda muri Mocimboa da Praia.

Ni kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2024, aho ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa bikomeje byo kwirukana ibyihebe aho byihishe mu Ntara ya Cabo Delgado.

U Rwanda na Mozambique ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano wihariye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye by’umwihariko n’iz’umutekano, cyane ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ari zimwe mu ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri icyo gihugu.

Izindi nzego ibihugu byombi bifatanyamo harimo koroshya ishoramari, byitezweho gufasha guteza imbere urwego rw’ubucuruzi bw’ibihugu byombi.

Mu rwego rw’imibereho myiza, ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano zavuguruye ibyumba bitanu by’amashuri ku ishuri ribanza rya Nacololo mu Ntara ya Cabo Delgado

Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, zifite intego nyamukuru yo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah wahungabanyije umutekano w’iyi ntara kuva mu 2017.