NEWS
Maj Gen. Alex Kagame yahererekanyije ububasha na Maj Gen (Rtd) Frank Mugambage
Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024, uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara Maj Gen. (Rtd) Amb. Frank Mugambage yaherekanyije ububasha na Maj.Gen. Alex Kagame wamusimbuye kuri uwo mwanya.
Ni umuhango wabereye ku Cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) witabiriwe n’abagize amashami y’Inkeragutabara.
Tariki 15 Ukwakira 2024, ni bwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Maj.Gen. Alex Kagame Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara asimbuye Maj Gen. (Rtd) Amb. Frank Mugambage wagiye kuri uyu mwanya mu 2021 nyuma yo guhagararira u Rwanda muri Uganda.
Maj Gen. Alex Kagame, ni umwe mu basirikare bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu. Yinjiye mu gisirikare mu 1987.
Yayoboye diviziyo nyinshi zitandukanye n’izindi nzego za gisirikare. Zimwe muri zo harimo ko muri Gashyantare 2016 yagizwe Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru.
Mbere y’uko yoherezwa mu kazi mu Ntara ya Cabo Delgado, yayoboraga Diviziyo ya gatatu mu Gisirikare cy’u Rwanda Mu Burengerazuba bw’Igihugu. gusa mbere yaho yayoboye n’iya Kabiri mu Ntara y’Amajyaruguru n’iya kane mu Ntara y’Amajyepfo mu bihe bitandukanye.
Yize amashuri atandukanye ya gisirikare yaba imbere mu gihugu no mu mahanga. Hanze y’u Rwanda, yize muri Kenya amasomo ajyanye no kuyobora ingabo (Military Command course) ayakomatanya n’asanzwe aho yakuye Impamyabumenyi mu Mibanire Mpuzamahanga (International Relations).
Yize no mu Bushinwa, aho bwa mbere yamaze amezi atatu yiga ibijyanye no kuyobora Ingabo (Command Course). Yasubiyeyo ahamara umwaka yiga muri Kaminuza ya Gisirikare mu Bushinwa ahakura Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu masomo y’Ubumenyi mu bya Gisirikare (Military Science).