NEWS
M23 yategetse abaturage gusubiza ibyo basahuye

Umutwe witwaje intwaro wa M23 yategetse abatuye mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko basubiza bagenzi babo ibyo babasahuye, ubwo ihuriro ry’ingabo za RDC ryavaga muri uyu mujyi, rihunga M23.
Ubwo ihuriro ry’ingabo za RDC ryavaga muri uyu mujyi, zihunga M23, hagaragaye abaturage ndetse n’abitwaje intwaro basahura amaduka menshi ndetse n’ingo zisanzwe.
Mu byibwe cyane harimo ibiryamirwa, ariko byagaragaye ko n’ibidasanzwe, nk’aho umuturage yasahuye isanduku yo gushyinguramo, ayishyira ku mutwe, ayijyana iwe.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (PAM) na ryo ryatangaje ko ububiko bwaryo buri i Bukavu bwasahuwe, bukurwamo ibiribwa byagenewe abashonje.
M23 igenzura uyu mujyi kuva tariki ya 16 Gashyantare 2024, yasabye abasahuye ibya bagenzi babo kubibasubiza bwangu. Bigaragara ko bayumvise, baranabyubahiriza.
Amashusho yafashwe abasahuye amaduka, yagaragazaga buri wese asubiza ibyo yatwaye, abaturage na bo babashagaye, babavugiriza induru.
M23 yasezeranyije abatuye muri uyu mujyi ko izabarindira umutekano hamwe n’imitungo yabo, babeho mu buzima butandukanye n’ubwo babagamo ubwo wagenzurwaga n’ihuriro ry’ingabo za RDC; aho bicwaga, bagasahurwa, bagafatwa ku ngufu.