Connect with us

NEWS

M23 Yashyizeho Amabwiriza Mashya Ku Mupaka wa Grande Barrière uhuza RDC n’u Rwanda

Published

on

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bwashyizweho na M23, bwatangaje ko umupaka wa Grande Barrière uzwi nka ‘La Corniche’, uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, n’u Rwanda, uzajya ufungurwa guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ufungwe saa yine z’ijoro.

Itangazo ryasinyweho na Guverineri Bahati Musanga Joseph, rigashyirwa hanze kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, rivuga ko abakozi bo ku mupaka bazajya bagenzura ko serivisi za gasutamo zigenda neza, ndetse rikavuga ko ayo mabwiriza agomba guhita akurikizwa.

Mbere ya Covid-19 Umupaka wa Grande Barrière wakoraga amasaha 24 ku yandi, icyakora iki cyorezo kibangamira imirimo yawo ku buryo bukomeye.

Intambara ya M23 itangiye ubutegetsi bw’i Kinshasa bwashyizeho amabwiriza y’uko ku ruhande rwabo umupaka uzajya ufungurwa saa kumi n’ebyiri z’igitondo ugafungwa saa cyenda z’amanywa.

Icyakora mu minsi ya mbere M23 igifata Umujyi wa Goma, uyu mupaka wafungurwaga saa kumi n’ebyiri z’igitondo ugafungwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu rukerera rwo ku wa 27 Mutarama 2025 ni bwo Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yemeje ko uyu mutwe wafashe Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.

M23 yahise itangira kugenzura ibice by’igenzi nk’Ikibuga cy’Indege cya Goma, ishami rya Radio na Televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC), umupaka uhuza u Rwanda na RDC n’ibindi.

Bidatinze uyu mutwe AFC/M23 yashyizeho abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru, aho Bahati Musanga Joseph yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.

Yungirijwe na Manzi Ngarambe Willy wagizwe Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko.

Ni mu gihe Amani Bahati Shaddrak we yagizwe Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere.

Kuva Umujyi wa Goma wakwigarurirwa na AFC/M23 ibintu byarahindutse, birushaho kujya mu buryo, ubuhahirane bw’Akarere ka Rubavu n’Umujyi wa Goma uburakorwa mu mahoro.

Igishya kuri ubu ni uko umubare w’Abanye-Congo bagenda mu Mujyi wa Rubavu wabaye munini.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bugaragaza ko nyuma y’aho Umujyi wa Goma wigaruriwe n’Umutwe wa M23, abambuka umupaka muto uzwi nka ‘Petite Barrière’ uhuza u Rwanda na RDC barenga ibihumbi 30 ku munsi, bavuye ku bihumbi biri hagati ya 14 na 15 bawambukaga mbere

Nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma, n’ibindi bice nka Sake, Minova n’ibindi byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ubu benshi bahanze amaso Intara ya Kivu y’Amajyepfo by’umwihariko umujyi wa Bukavu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *