Connect with us

NEWS

M23 yambuwe uduce 8

Published

on

Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko ryamaze kwambura M23 uduce umunani two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuryango avuga ko ingabo za Leta zigaruriye turiya duce two muri Chefferie ya Buhavu ho muri Teritwari ya Kalehe, nyuma yo kugaba ibitero by’uruhurirane ku birindiro bya M23.

Imirwano y’impande zombi yari imaze iminsi itatu ijya mbere.

Uduce M23 bivugwa ko yambuwe turimo Remera, Bushaku ya mbere n’iya kabiri, Nyabarongwa, Mwami wa Idjwi na Chizi.

Turimo kandi Lumbishi, Igali, Bishaka, Shanje, Chambombo, Kafufula na Katale; nk’uko Sosiyete Sivile yo muri Kalehe ibivuga.

Amakuru avuga ko kugeza kuri uyu wa Kane imirwano yakomeje, nyuma y’uko M23 yari imaze kubona umusada w’Ingabo zaturutse ku kibuga cy’indege cya Kavumu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *