Connect with us

NEWS

M23 yamaze gufata ikibuga cy’Indege cya Kavumu

Published

on

Umuvugizi wa AFC/M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abarwanyi babo bafashe burundu ikibuga cy’indege cya Kavumu, giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

M23 yemeje ko yigaruriye ikibuga cyose nyuma yo gufata uduce twa Kabamba na Katana, twose dukaba turi muri teritwari ya Kabale.

Kanyuka yavuze ko kwigarurira ikibuga cy’indege cya Kavumu ari intambwe yo kwirukana umwanzi no kwirwanaho.

Yagize ati: “Kuva ubu, Kavumu n’inkengero zayo, harimo n’ikibuga cy’indege, biri mu maboko y’AFC/M23.”

Ku wa 13 Gashyantare, Kanyuka yari yatangaje ko indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’iri huriro yarashe mu bice bituwe cyane muri Kalehe, bikaviramo urupfu rw’abasivili 10, abandi 25 bagakomereka.

AFC/M23 yasobanuye ko ibisasu byatewe n’iyo ndege byangije inzu z’abaturage ndetse n’Ibitaro Bikuru bya Kalehe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *