Connect with us

NEWS

M23 yafashe Nyamilima itarwanye

Published

on

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Kanama, umutwe wa M23 wigaruriye umujyi muto wa Nyamilima wo muri Groupement ya Binza ho muri Teritwari ya Rutshuru.

Amakuru avuga ko uyu mutwe wigaruriye uyu mujyi utarwanye, nyuma y’uko inyeshyamba za Mai-Mai zahagenzuraga zahavuye mbere y’uko uhagera. Amashusho yashyizwe hanze yerekana ingabo za M23 zigera Nyamilima zinafite ibifaru zambuye ingabo za Afurika y’Epfo mu mezi yashize.

Andi makuru avuga ko nyuma yo gufata Nyamilima, M23 iri no kugerageza kwinjira mu gace ka Ishasha gaherereye ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Nyamilima yiyongereye ku tundi duce two muri Groupement ya Binza M23 igenzura kuva ku wa Gatanu, harimo Nyabanira, Ngwenda, Kiseguro, Kasave, Nyakahanga, na Katwiguro. Utu duce uyu mutwe ukomeje kwigarurira mu gihe habura amasaha make ngo hubahirizwe amasezerano yo guhagarika imirwano hagati y’uyu mutwe n’Ingabo za Leta ya Congo.

Ni amasezerano yemerejwe i Luanda ku wa 30 Kanama, gusa M23 yavuze ko itazubahiriza ibiyakubiyemo bijyanye n’uko itigeze yitabira iriya nama.