Connect with us

NEWS

M23 yafashe Mubi

Published

on

Umutwe wa M23 wigaruriye Centre y’ubucuruzi ya Mubi yo muri Teritwari ya Walikale, nyuma y’uko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zimaze kuyihunga.

Iyi Centre iherereye mu bilometero bibarirwa muri 36 uvuye i Walikale-Centre, ku muhanda ujya mu mujyi wa Kisangani.

Mubi by’umwihariko izwiho kuba ibamo ibirombe byinshi cyane by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.

M23 yayigaruriye ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe, amakuru akavuga ko yayifashe itarwanye kuko mbere yo kuyigeramo ihuriro ry’Ingabo za Leta ryari ryamaze kuyihunga.

Amakuru avuga ko M23 ihanze amaso cyane Umujyi wa Kisangani ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Tshopo, bijyanye no kuba Ingabo za Leta ya Congo ziwifashisha mu kugaba ibitero by’indege z’intambara na za drones ku birindiro byayo ndetse no ku baturage bo mu duce igenzura.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *