Connect with us

NEWS

M23 yafashe Katana

Published

on

Umutwe witwaje intwaro wa M23 kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025 wafashe centre y’ubucuruzi ya Katana nyuma y’imirwano ikomeye wagiranye n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, iz’Abarundi n’ihuriro rya Wazalendo.

Katana, iri kuri kilometero 7 uvuye ku kibuga cy’indege cya Kavumu, yari nk’igikuta gikomeye cyabuzaga M23 kwerekeza kuri icyo kibuga kuko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryahashyize uburinzi bukomeye.

Abarwanyi ba M23 bafashe iyi senteri y’ubucuruzi ya Katana nyuma yo kwirukana abo bahanganye mu gace ka Kabamba n’inkengero zako.

Ubwo M23 yinjiraga muri Katana, yahawe ikaze n’abaturage baho bari bamaze iminsi bagaragaza ko bahohoterwaga na FARDC, by’umwihariko ingabo z’Abarundi ngo zagiriraga nabi uwo bakekaga ko ari icyitso.

Amakuru dukesha umuseke avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo batangiye gukuramo akabo karenge bahunga ikibuga cy’indege cya Kavumu.

Zimwe mu ngabo zari zirinze iki kibuga cy’indege gisobanuye byinshi muri iyi ntambara, zagaragaye zerekeza i Bukavu.

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Kivu y’Amajyepfo nyuma y’uko Leta ya RDC yanze kugirana na yo ibiganiro bitaziguye, bigamije gushakira hamwe amahoro n’umutekano birambye mu burasirazuba bwa RDC.

 

Leta ya RDC yavuze ko itazaganira na M23 kuko ngo ni umutwe w’iterabwoba uhungabanya umutekano w’igihugu. M23 igaragaza ko irinda umutekano w’Abanye-Congo, yongeraho ko itarebwa n’imyanzuro ifatirwa mu biganiro itemererwa kwitabira.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *