Connect with us

NEWS

M23 yihanangirije FARDC

Published

on

Umutwe wa M23 watangaje ko ushobora gusubira mu mirwano n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kwirwanaho nyuma y’ibitero bikomeje kugabwa ku birindiro byawo.

Guhera mu kwezi gushize, M23 yari yafashe icyemezo cyo gukura ingabo zayo mu mujyi wa Walikale, aho yari imaze iminsi yarafashe. Ibi byakozwe nk’intambwe yo gushakira umuti w’amakimbirane binyuze mu biganiro hagati y’uyu mutwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu rwego rwo guhosha intambara yongeye kuzuka mu myaka itatu ishize.

Kugeza ubu, impande zombi zikomeje guhurira mu biganiro bibera i Doha, bikaba biri mu murongo w’ubuhuza bushyigikiwe n’Ubwami bwa Qatar.

Nubwo M23 yari yahagaritse imirwano ku bushake bwayo, ivuga ko ingabo za Leta ya Congo, zifatanyije n’imitwe irimo FARDC, FDLR, Mai-Mai/Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi, zakomeje gutera ibirindiro byayo no guhonyora uburenganzira bw’abasivile.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, uyu mutwe wamaganaga igikorwa cyo kwigarurira Umujyi wa Walikale n’ingabo za Leta, wanashinjaga ko nyuma yo kuwufata basahuye ibya rubanda.

Uyu mutwe kandi wemeza ko FARDC n’abayifatanyije bamaze iminsi bagaba ibitero bitandukanye mu bice byinshi bituwe n’abaturage, ndetse no ku birindiro bya M23 biri mu turere twa Masisi, Walikale na Walungu.

Hari kandi n’ibirego bishinja izo ngabo gukomeza ibikorwa byo kwibasira abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Ibi bitero birimo ibyabaye ku wa 8 Mata ahazwi nka Point-zero na Bilalombili, ibindi byabereye Rugezi hagati y’itariki ya 8 n’iya 10 Mata, ndetse n’ibyagabwe i Kavumu na Gahwera ku wa 10 Mata, aho imitungo y’abaturage yangijwe cyangwa igasahurwa.

Nubwo M23 ivuga ko igikomeje guharanira amahoro, yagaragaje ko idateze kwihanganira icyahungabanya umutekano w’abaturage n’ibirindiro byayo. Yashimangiye ko izakomeza kwitangira kurinda abasivile no guhagarika icyo cyose cyayibangamira, aho cyaturuka hose.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *