Connect with us

NEWS

M23/AFC yashizeho Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyepfo

Published

on

Ihuriro Alliance M23 rifatanya n’umutwe w’inyeshyamba za M23, ryashyizeho Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyepfo witwa Busu Bwa NGWI NSHOMBO Patrick.

Busu Bwa NGWI NSHOMBO Patrick asimbuye Emmanuel BIRATO.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri X yahoze ari Twitter, yasohoye itangazo rivuga ko Emmanuel BIRATO wari Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo washyizweho na AFC/M23 tariki 28 Gashyantare, 2025 yahawe izindi nshingano.

Busu Bwa NGWI NSHOMBO Patrick agenwe nka Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyepfo, mu gihe ku wa Kabiri tariki 10 Kamena, 2025 mu mujyi wa Bukavu habereye igikorwa cyo gutera igisasu cya gerenade aharimo habera inama yarimo umuyobozi washyizweho na M23/AFC ngo ayobore Komine Kadutu, Byamungo Kazimiri ku bw’amahirwe ntacyo yabaye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025 hagaragaye amashusho agaragaza umusirikare wa M23/AFC arasa umuturage wamanitse amaboko n’andi agaragaza umusirikare wa M23/AFC akubita umuturage umutakambira asaba imbabazi.

Ntacyo M23/AFC iravuga kuri ayo mashusho, ariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko yafashwe nyuma y’igikorwa cyo gutera igisasu mu nama yari iyobowe n’umuyobozi washyizweho na M23/AFC i Kadutu.

Ihuriro Alliance Fleuve Congo rifatanya na M23 ryafashe Bukavu muri Gashyantare 2025 nta gihe gishize rifashe umujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *