NEWS
Louise Mushikiwabo umudari yahawe umudari n’umuperezida ukomeye i burayi
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (La Francophonie), Louise Mushikiwabo yahawe umudari na Perezida wa Romania, Klaus Iohannis, uyu umudari w’icyubahiro ufite ishusho y’inyenyeri uzwi nka ‘Etoile de Roumanie’. Uyu mudari yashyikirijwe Mushikiwabo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Romania, Luminita Odobescu, ku itariki ya 1 Nyakanga 2024, mu birori byabereye i Paris mu Bufaransa.
Perezida Iohannis yatangaje ko uyu mudari ari ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeye hagati ya La Francophonie na Leta ya Romania, ndetse n’umusanzu ukomeye w’igihugu cyabo mu guteza imbere amahame y’uyu muryango. Minisitiri Luminita yashimye Mushikiwabo avuga ko atewe ishema no kumushyikiriza uyu mudari, ashimangira uruhare rw’ingenzi rwa Romania muri Francophonie.
‘Etoile de Roumanie’ ni umudari utangwa na Perezida wa Romania kuva mu mwaka wa 1998. Ugenewe abantu baranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa muri Romania ndetse n’inshuti z’iki gihugu. Uyu mudari ni uwa kabiri ukomeye muri Romania, nyuma ya ‘L’Ordre de Michel le Brave’, uhabwa abasirikare baranzwe n’ibikorwa by’ubutwari kuva muri Nzeri 1916.