Connect with us

NEWS

LIVE: Officer Cadets Passout and Commissioning Ceremony | PTS-Gishari

Published

on

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard avuga ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, Polisi y’Igihugu ifite inshingano zo gukomeza guharanira kurinda umutekano w’igihugu.

Amajyambere n’umutekano u Rwanda rufite, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabwiye abapolisi bahawe ipeti ryo ku rwego rw’aba Ofisiye bato (Assistant Inspector of Police / AIP) ko bafite inshingano zo gukomeza kubirinda binyuze mu bufatanye n’inzego zose cyane cyane kubirinda binyuze mu bufatanye na Polisi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024, mu muhango wo gutanga ipeti ryo ku rwego rw’aba Ofisiye bato wabereye mu ishuri rya Polisi (PTS-Gishari) riherereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Abasoje amahugurwa bose hamwe ni 635 barimo abagore 108 n’abagabo 527.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko abasoje amahugurwa bize neza kandi bafite ubumenyi, ubuhanga n’ubushobozi.

Yagize ati: “Iterambere turimo rijyana n’ibyaha by’ikoranabuhanga, mukwiriye namwe kwihatira kugira ubuhanga burushijeho kugira ngo muhangane nabyo uko bikwiye mu gihe byaba bigaragaye mu muryango nyarwanda.”

Dr Ngirente yashimiye imikorere myiza iranga Polisi y’u Rwanda, ituma Abanyarwanda n’abaturarwanda batekana.

Polisi yashimiwe umusanzu itanga mu kubungabunga umutekano mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda mu bice bitandukanye by’Isi.

AIP Murebwayire Clemence yavuze ko yakundaga igipolisi akaba ari yo mpamvu yahisemo kukinjiramo.

Avuga ko bafite amahirwe yo kuba bafite Igihugu cyiza bityo ko nta kwitinya ku bana b’abakobwa.

Yiteguye neza gushyira mu ngiro ibyo yize mu myaka ine mu ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze ndetse hakiyongera n’amasomo arangije muri PTS-Gishari.

Akomeza agira ati: “Uko badutozaga mu minsi yashize bitandukanye nuko dutozwa ubu, natwe tuba twiteguye guhashya ibyo byaha dukoresheje ubumenyi twahawe hano kandi tukabikora neza.”

Umuyobozi w’Ishuri ry’amahugurwa rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko abanyeshuri bahawe amahugurwa atandukanye agizwe n’imyitozo ngororamubiri ibakomeza kandi ituma barushaho kugira ubuzima bwiza.

Mu yandi masomo bahawe harimo kurasa n’andi mahugurwa abafasha mu gihe bisanze bari mu rugamba cyangwa ahantu runaka, bagomba kurinda Igihugu.

Abarangije amahugurwa batangiye tariki 18 Nzeri 2023 ari 641.

Batandatu muri bo ntibashoboye kurangiza amahugurwa biturutse ku myitwarire mibi idakwiye umupolisi n’uburwayi.

Mu barangije amahugurwa harimo abo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, NISS, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS).

Umuhango witabiriwe n’abagize Guverinoma; Minisitiri w’Ubutabera, Minisitiri w’Ingabo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Umugaba Mukuru w’ingabo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Komiseri Mukuru wa RCS, Umunyamabanga Mukuru wa NISS, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’izindi nzego ndetse n’imiryango y’abarangije amahugurwa bitabiriye uyu muhango.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *