NEWS
Abanyarwanda bazindukiye gutora Perezida n’Abadepite (AMAFOTO)
Rwandanews 24 iguhaye ikaze kuri uyu wa 15 Nyakanga, umunsi wihariye ku Banyarwanda bakabakaba miliyoni icyenda biteganyijwe ko bitabira amatora yo kwihitiramo Umukuru w’Igihugu n’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki n’abakandida biyamamaza ku giti cyabo.
Uko igikorwa kiri kugenda
Capt Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame ni umwe mu batoreye kuri site ya SOS Kagugu.
Abahanzi batuye mu Karumuna mu Bugesera barimo Tom Close, Nel Ngabo, Ingabire Butera Jeanne uzwi nka Knowless, Ishimwe Clement, Platini P, ndetse na Bwiza watoye bwa mbere, ni bamwe mu bitabiriye amatora. Aba bose batoreye kuri site ya Wisdom Center, mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera
Kuri Site y’Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge abaturage bazindutse bajya kwitorera Umukuru w’Igihugu n’Abadepite. Buri muturage wese umaze gutora ari guhabwa ikawa.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yatoreye kuri site ya Lycée Islamique iherereye mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, yatoreye kuri Site y’Itora ya EP Gashangiro II yo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve ahatoreye imidugudu yo mu Kagari ka Rwebeya na Kabeza.
Umukandida wigenga ku mwanya w’Abadepite Nsengiyumva Janvier, yatoreye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, kuri site y’itora ya Gatsinsino.
Bamwe mu bapolisi bitabiriye Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, aho batoreye kuri site ya GS Muhima mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.
Kuri Site ya Gahanga muri karere ka Kicukiro, aba mbere bamaze gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.
Kuri Site ya Camp Kigali babanje gusobanurirwa uko batora no kwerekwa ko agasunduku k’itora bashyiramo impapuro batoreyeho nta kintu kirimo.
Kuri Site ya SOS Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, hari abaturage benshi bacyereye gutora hakiri kare.
Aba mbere batangiye gutora mu matora ya Perezida n’ay’abadepite hirya no hino mu gihugu. Abaturage bageze kuri site z’itora mu rukerera, bategereje ko saa moya zigera ngo batangire gutora
.
Kuri site ya Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, abaturage bazindutse kare cyane ngo babashe kwitorera Perezida n’abadepite.
Mu Karere ka Nyamasheke abaturage batangiye kugera kuri site z’itora saa 5:30, abandi bari bari mu mihanda berekeza kuri site batorera. Aha ni kuri site ya GS Bushenge yo Mudugudu wa Ruhinga 1 akagari ka Gatamu, Umurenge wa Bushenge.
Hirya no hino mu bice bitandukanye by’akarere ka Huye naho abaturage batangiye kwerekeza mu bikorwa by’amatora. Aha ni mu Karere ka Huye,Umurenge wa Ngoma,Akagari ka Butare,Umudugudu wa Kabutare,kuri Site y’itora ya GS Butare Catholique.
Iby’ibanze Biva mu Matora ya Perezida wa Repubulika Bira Menyekana Mu Ijoro
Ku Cyumweru, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yavuze ko iby’ibanze bizaba byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika bizatangazwa mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024.
Itangazo rya NEC
Ku wa 20 Nyakanga 2024, NEC izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite. Byitezwe ko bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu yavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Imibare y’Ingenzi mu Matora ya 2024
Abakandida batatu ni bo bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika. Abo ni:
- Paul Kagame wa FPR INKOTANYI
- Dr. Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda
- Mpayimana Philippe wigenga
Ku mwanya w’abadepite, abakandida 589 barimo umukandida umwe wigenga bahatanira imyanya 80 mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri manda y’imyaka itanu.
Site z’itora hirya no hino mu gihugu ni 2433. Abanyarwanda bazatora bangana na 9.071.157 barimo ab’igitsina gabo barenga miliyoni 4,2, abagore bakaba 53% by’abatora bose, bivuze ko ari 4.845.417.
Abakorerabushake n’Indorerezi
Abakorerabushake barenga ibihumbi 100 boherejwe mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo bafashe mu migendekere myiza y’amatora. Indorerezi zirenga 1100 nazo zikurikirana uko amatora ari kugenda.
Urugendo Rwo Kwiyamamaza
Amatora agiye gupfundikira urugendo rw’ibyumweru bitatu rwo kwiyamamaza rwabaye hagati ya tariki ya 22 Kamena n’iya 13 Nyakanga 2024. Abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite bagize umwanya uhagije wo kwiyamamaza, bakaba barageze mu bice bitandukanye by’igihugu aho bagejeje imigabo n’imigambi byabo ku Banyarwanda.