NEWS
Ku mupaka w’u Rwanda na Uganda hatoraguwe amafaranga atazwi nyirayo

Ubuyobozi bushinzwe abinjira n’Abashohoka mu Rwanda bwatangaje ko bwatoraguye amafaranga ku mupaka w’u Rwanda na Uganda ariko hatazwi nyirayo.
Mu itangazo ubwo buyobozi bwasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama 2024, bwagize buti: “Hari amafaranga yatowe ku mupaka wa Gatuna, uhuza u Rwanda na Uganda, tariki ya 2 Kanama 2024, ariko nyirayo akaba atazwi”.
Ubwo buyobozi bwasabye ko uwataye ayo mafaranga yabwegera akayasubizwa.