NEWS
Ku munsi wa kabiri, umwotsi w’umukara wongeye kugaragara i Vatican: Nta Papa uratorwa

Mu cyiciro cya gatatu cy’umunsi wa kabiri w’amatora y’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi ari kubera i Vatican, hongeye kugaragara umwotsi w’umukara, bivuze ko nta Papa watowe.
Ni amatora yo gusimbura Papa Francis witabye Imana ku wa 21 Mata 2025, ku myaka 88 y’amavuko nyuma y’igihe yari amaze arwaye indwara z’ubuhumekero.
Gutora Papa mushya byatangiye ku wa 07 Gicurasi 2025, ariko ku nshuro ya mbere ntiyabashije kuboneka.
Umwotsi w’umukara wasohotse nyuma y’amatora abiri yabaye kuri uyu wa Kane, bivuze ko mu masaha ari imbere na bwo haba andi matora abiri mu gushaka uhagararira Kiliziya Gatolika ku Isi.
Ni amatora ari kubera muri Chapelle ya Sistine mu mwiherero utorerwamo Papa uzwi nka ‘Conclave’.
Ari gukorwa n’aba-cardinal 133 barimo n’Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda.
Ni umubare wiyongereye kuko mu 2005, Papa yari yatowe n’Aba-Cardinal 115, ari na ko byagenze no mu 2013.
Muri aya matora ya Papa, Afurika ihagarariwe n’Aba-Cardinal 17. U Burayi buhagarariwe n’Aba-Cardinal 52, Aziya ifite 23, Amerika y’Amajyepfo n’iyo hagati zifite 17, mu gihe Amerika ya Ruguru ifite 20, Oceanie ikagira bane.
Aba-Cardinal bose bagomba gutora Papa baturuka mu bihugu 69. Impuzandego y’imyaka yabo ni 70 n’amezi atatu. Umuto muri bo ni Mykola Bychok wo muri Ukraine ufite imyaka 45. Umukuru ni Carlos Osoro Sierra wo muri Espagne ufite imyaka 79.
Gutora bikorwa kane ku munsi, kabiri mu gitondo na kabiri nyuma ya saa Sita, kugeza habonetse utsinda.