Connect with us

NEWS

Kirehe: Bafashwe batwaye mu modoka magendu y’imyenda ya caguwa

Published

on

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kirehe, yafashe abagabo babiri bari batwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Hiace, amabalo arindwi y’imyenda ya caguwa, bari binjije mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Ni imodoka yari itwawe n’umwe muri bo w’imyaka 36 y’amavuko wari kumwe na mugenzi we w’imyaka 32, bafatiwe mu mudugudu wa Rwanteru, akagari ka Rwanteru mu murenge wa Kigina, ahagana ku isaha ya saa munani z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kw’ariya mabalo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage nibo batanze amakuru ko hari imodoka irimo abagabo babiri, isanzwe itwara abagenzi ariko noneho ikaba iturutse ku Rusumo ipakiye imyenda ya caguwa bacyeka ko yinjijwe mu buryo bwa magendu. Abapolisi bahise bajya muri ako gace barabahagarika, barebye mu modoka basangamo iyo myenda amabalo 7, niko guhita bafatwa.”

Bakimara gufatwa bahise biyemerera ko iyo myenda bayikuye mu gihugu cya Tanzania mu buryo bwa magendu bayikoreye ku mutwe, bayambutsa umupaka bifashishije inzira yo mu mazi mu masaha ya nijoro, hanyuma bayipakira mu modoka, bakaba bari bagiye kuyiranguza mu Mujyi wa Kigali.

SP Twizeyimana yashimiye abatanze amakuru yatumye iyi myenda ifatwa itarajya gucuruzwa, aboneraho gushishikariza abaturage gukomeza ubwo bufatanye mu kurwanya no gukumira magendu n’ibindi byaha batangira amakuru ku gihe.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199, ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).