Uncategorized
King James yasinyishije Manick Yani.
Mu minsi mike ishize nibwo umuhanzi muto uri mubatanga ikizere yashyize hanze agace gato k’indirimbo ye yise Akayobe, yakirwa neza n’abantu benshi gusa ntayari aziko igiye kumuhindurira ubuzima kuko na King James ariho yayumviye akanifuza kumufasha mu gihe cy’imyaka itanu.
Amazina ye nyakuri ni Manigabe Delphin ariko mu muziki akoresha Manick Yani uyu musore yatangiye kuririmba 2017 ubwo yigaga muwa kabiri wa mashuli yisumbuye birumvikana ko yarakiri muto cyane, gusa abo biganagaga nabo bagendanaga ntibasibaga kumubwira ubuhanga n’impano itangaje afite yo kuririmba, kuva ubwo yiyumvamo ko byanze bikunze nawe agomba kuzaba umuhanzi kandi ukomeye.
Imbogamizi ntaho zitaba nawe zamugezeho gusa akomeza guhangana nazo akajya agerageza gushyira hanze indirimbo nke akurikije n’ubushobozi buke yabaga afite, bavuga ko isaha yawe iyo yageze ntawasubiza inyuma urushinge rwayo, nawe umunsi wabaye umwe ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ye yise akayobe ndetse benshi bakayikunda ariko ntiyarazi ko mubayikunze harimo na King James wahise unavugisha uyu musore kugirango bayikorane maze nawe ntiyazuyuza ariko avuga ko yabanje kugirango ni abatekamutwe bamuhamagaye.
Yemeye neza ko burya yavuganaga na King James ubwo bapangaga ndetse bagahurira muri studio akamwibonera n’amaso ye, Manick Yani yahise yumva inzozi ze zibaye impamo kuko yakuze amukunda.
King James rero basubiranyemo indirimbo ya Manick Yani kandi yiyemeza gufasha uyu musore w’imyaka 21 kumufasha mu gihe cy’imyaka itanu bakorana, tubibutseko uyu Mnick Yani asanzwe afite indirimbo zitandukanye zirimo torera, ibubu yafatanyije na Jowest, kabaye n’izindi nyinshi.