NEWS
Kigali: Ibirayi biri kurya umugabo bigasiba undi
Mu Mujyi wa Kigali, ibiciro by’ibirayi byongeye kuzamuka cyane, bikomeje gutera impungenge abaguzi ndetse n’abacuruzi.
Abenshi mu baturage baravuga ko ibirayi byari bisanzwe bihenze byabaye ibiribwa by’abifite gusa, mu gihe mbere byari ibiryo bihendutse ku muntu wese. Kuri ubu, ibiciro biri hejuru cyane, kandi ibyo biri ku isoko ntabwo ari byiza nk’uko bikunze kuvugwa.
Bamwe mu baturage basaba inzego zibishinzwe gufata ingamba zo kongera umusaruro w’iki gihingwa cyari icy’ingenzi mu miryango myinshi y’Abanyarwanda, kuko ubu rubanda rugufi rutagishoboye kwigondera ibirayi.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali batangaza ko ibiciro biri hejuru bituma abifite gusa ari bo bashobora kurya ibirayi. Umuturage umwe yagize ati: “Igiciro cy’ibirayi kirahenze cyane. Icyo twajyaga tugura amafaranga 500Frw ubu kigeze ku 800Frw. Umuntu wese ntabwo ashobora kubona ubushobozi bwo kubigura.”
Undi muturage ati: “Ibirayi ubu byabaye iby’abakire. Ntabwo twakigurira ngo dukore ifiriti nka mbere. Ubu, ibirayi byahindutse bihenze cyane, ku buryo n’icyo 750Frw ari gike ugereranyije n’ibyo twari twaramenyereye.”
Abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko impamvu nyamukuru y’izamuka ry’ibiciro ari ibura ry’ibirayi ku isoko. Byongeye, ibirayi biri ku isoko ubu byiganjemo ibituruka mu bihugu by’ibituranyi nka Congo na Kenya, bituma igiciro cyiyongera. Umwe mu bacuruzi yagize ati: “Ibirayi byarabuze. Si ukubahenda, ahubwo ibiri ku isoko ubu biza bihenze kandi ntabwo ari byiza.”
Undi acuruzi yakomeje agira ati: “Ibirayi byinjira biri hejuru cyane mu giciro, ndetse na bimwe bidaturuka mu Rwanda biza kwunganira ibyo dufite. Ni ibintu bigoye, kuko abaguzi ntibumva impamvu ibiciro biri hejuru.”
Mu byiciro byatambutse, abamamyi bakunze kugaragara mu bucuruzi bw’ibirayi bashinjwa gutuma ibiciro bitumbagira. Ibi byatumye inzego zibishinzwe zifatanya gukurikirana uburyo ibiciro by’ibirayi byakwihutishwa kugira ngo rubanda rugufi rubashe kubyigondera.
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ibinyabijumba, International Potato Center (CIP), cyagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kurya ibirayi byinshi, aho Umunyarwanda abarirwa ibilo 60 ku mwaka.
Nyuma yo kumva ibibazo by’abahinzi n’abaguzi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubucuruzi yemeje ko ikilo cy’ibirayi bya Kinigi kizagurishwa amafaranga 400Frw, mu rwego rwo kugabanya ibiciro ku isoko no kunganira abaturage bakeneye ibirayi.
Icyakora, abaturage benshi baracyategereje ko ibyo byemezo bishyirwa mu bikorwa vuba, kugira ngo bongere babone ibirayi ku giciro giciriritse mu isoko.