NEWS
Kigali: Haje imodoka ikubura ikanakoropa imihanda

Umujyi wa Kigali watangiye kwifashisha imodoka idasanzwe ikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukubura no gukoropa imihanda ya kaburimbo.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma-Claudine Ntirenganya, yavuze ko iyo modoka yifashisha ibiroso n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga mu gusukura, kandi ikaba idateza ivumbi cyangwa indi myanda mu gihe iri mu kazi.
Ati: “Iyi modoka ifite ikigega gikusanyirizwamo umwanda, ikawujyana aho ugomba gushyirwa. Ifite kandi amatiyo y’amazi asukura amapine cyangwa imodoka yose igihe ari ngombwa.”
Yakomeje ashimangira ko iyi modoka itagamije gusimbura abakozi basanzwe bakora isuku, by’umwihariko abagore bashimirwa uruhare rukomeye mu gutuma Kigali ihora isukuye.
Ati: “Iyi modoka ikora nijoro, kandi ntishobora kwinjira mu miyoboro y’amazi cyangwa ahandi nk’ubusitani. Abakozi bazakomeza inshingano zabo nk’uko bisanzwe.”
Umujyi wa Kigali ukomeje kwesa imihigo nk’umwe mu mijyi ya mbere isukuye kandi igezweho muri Afurika, ukaba uri mu mijyi ikunzwe cyane na ba mukerarugendo.
Mu mwaka wa 2023, Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere mu mijyi 30 yakozweho ubugenzuzi ku bijyanye n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.
Ni mu gihe uyu mujyi uherutse kuza ku mwanya wa kabiri mu mijyi ibereye guturwamo no gushorwamo imari muri Afurika, nk’uko bigaragara ku rutonde rwakozwe na The Africa Report ku bufatanye na Jeune Afrique.
Muri Gicurasi, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ritegura Inama n’Amahuriro (ICCA) ryashyize Kigali ku mwanya wa kabiri mu mijyi ikunzwe muri Afurika mu kwakira inama mpuzamahanga n’ibindi bikorwa.
Mu mwaka ushize, u Rwanda rwakiriye abasaga 52,000, binjije miliyoni zirenga 84 z’amadolari y’Amerika, nk’uko byemezwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB).