Connect with us

NEWS

Kicukiro: Umugabo arakekwaho kwica umwana we bapfa inyama

Published

on

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukwakira 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Bwerankori, mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umwana uri mu kigero cy’imyaka 8, bikekwa ko yishwe na se amukubise inkoni mu mutwe bapfa inyama.

Bamwe mu baturage biganjemo abaturanyi ba Bariyanga Jean Pierre ukekwaho kwambura ubuzima umwana we witwa Gisubizo Patrick, batangarije BTN TV ko aya makuru yamenyekanye nyuma yuko uyu mugabo agiye guhuruza se umubyara amubwira ko umwana we yikubise hasi arahwera kandi bahoze bumva amuhondagura ndetse bakanacishamo bakamubuza kumukubita dore ko binavugwa ko yamuzijije inyama yakuye mu isafuriya.

Abaturage basabye ko hakazwa ingamba zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, cyane cyane mu rwego rwo gukumira ubwicanyi nk’ubu, ndetse banibutsa ko ni ngombwa gukurikirana ibibazo by’imiryango itarabasha kubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’abana.

Inzego z’ubutabera n’ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro, bwavuze ko hari iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo hamenyekane neza ukuri kw’ibyabaye n’impamvu zaba zaratumye uyu mwana yicwa.