Uncategorized
Kibonke yatangaje icyatumye arembera kwa Muganga akabihisha.
Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge muri Cinema no mu rwenya hano mu Rwanda, impera za 2023 ntizamugendekeye neza kuko aribwo yaje kurwara akaremba ndetse bikanaba ngombwa ko aguma kwa Muganga kugeza abazwe.
Izina Kibonge cyangwa Clapton riramenyerewe cyane mumatwi y’Abakunzi b’imyidagaduro hano mu Rwanda ndetse n’ahandi, Kibonke warumaze iminsi ari mubitaro byitiriwe Umwami Faisal aho arwariye indwara ifata mumyanya y’ubuhumekero ndetse yanaje gutuma uyu Mugabo abagwa binatuma aba mu bitaro iminsi itari mike kugeza ubwo abinyujije kuri [Instagram] ye yaje gushyiraho ifoto yambaye imyenda ihabwa abarwayi bazamara iminsi kwa Muganga iyo foto akayiherekesha amagambo avuga ngo “Igikorwa cyarangiye kandi ko cyagenze neza yongeraho ati Imana irakiza”
Ubu burwayi bwe bwagizwe ibanga rikomeye kuko amakuru avugako atifuzagako bijya mu itangazamakru kandi ko yanihanangirije abo bakinana utaretse n’inshuti ze za hafi.
Gusa ubwo yajyaga mu bitaro uyu Mugabo yaje kwizeza Imana ko niramuka imukijije agataha amahoro azayishima kandi akayishimira mu ruhame, Ibyoyayisabye nayo nkuko ari Inyembabazi irimo kumukiza kandi yatangajeko muminsi ya vuba cyane azaba asezerewe agataha ubundi agasubira mu buzima bwe busanzwe.