NEWS
Kenya yakumiriye isukari ituruka muri EAC
Leta ya Kenya yafashe icyemezo cyo guhagarika kwinjiza isukari mu gihugu yaba iturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) cyangwa hanze y’uyu muryango. Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko Kenya yihagije mu musaruro w’isukari, bityo ikaba itagikeneye kuyitumiza hanze.
Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ubuhinzi muri Kenya, Kipronoh Ronoh, ku ya 13 Kanama 2024, yandikiye umuyobozi mukuru ushinzwe ubuhinzi n’ibiribwa, Bruno Linyiru, asaba ko hashyirwaho amabwiriza ahagarika kwinjiza isukari mu gihugu. Ronoh yavuze ko ibimenyetso bigaragaza ko hari umusaruro uhagije w’isukari mu gihugu, kandi ko ivugurura rikomeje gukorwa mu nganda z’isukari rizafasha kurushaho kuzamura iterambere ry’izi nganda ndetse n’ubukungu bw’abaturage bahinga ibisheke.
Iki cyemezo cyatunguranye mu bihugu bimwe nka Uganda, byatekerezaga ko isoko ry’Afurika y’Uburasirazuba ari isoko rusange aho buri gihugu cyagurishirizamo umusaruro wacyo. Ubu guhagarika kwinjiza isukari muri Kenya byateye impungenge ku bihugu bimwe na bimwe, bishobora kugerwaho n’ingaruka z’iki cyemezo mu bijyanye n’ubucuruzi bw’isukari.
Iki cyemezo cya Kenya kiri mu rwego rwo kurengera inganda zo mu gihugu no gushishikariza abaturage gukomeza guhinga ibisheke, ariko kandi kikaba cyateje impaka ku mikorere y’isoko rusange ry’Afurika y’Uburasirazuba.