Connect with us

NEWS

Kenya iri gukurikirana ikibazo cy’umuturage wayo washimuswe na FDLR

Published

on

Guverinoma ya Kenya irimo gukurikirana ikibazo cy’umuturage wayo, Wanza Munyao, w’imyaka 45, washimuswe n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Munyao, usanzwe ari umushoferi w’ikamyo, yashimutiwe muri gurupoma ya Binza, teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, tariki ya 27 Kanama 2024.

Ihuriro AFC, rigizwe n’imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro muri ako karere, ryatangaje ko FDLR ari yo yashimuse Munyao, kandi umuryango we wagerageje gusaba ubufasha bwa Guverinoma ya Kenya ngo abohorwe, ariko kugeza ubu batarabona igisubizo gihamye.

Johnson Muthama, Komiseri muri Komisiyo ya Kenya ishinzwe gukurikirana ibikorwa by’Inteko zishinga amategeko, yasabye Minisitiri w’Intebe, Musalia Mudavadi, kugira uruhare mu kurekurwa kwa Munyao.

N’ubwo guverinoma ya Kenya yatangaje ko iri gukurikirana iki kibazo, Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Roseline Kathure Njogu, yavuze ko ibyerekeye aho iperereza rigeze bitazashyirwa ku mbuga nkoranyambaga kubera uburemere bwacyo.

Iki kibazo kibaye mu gihe Kenya ikomeje gukorera ubuvugizi abakozi bayo bakorera hanze y’igihugu, kandi bigaragaza umutekano mucye ukomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa RDC, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugenda itoteza abanyagihugu ndetse n’abanyamahanga.