Connect with us

NEWS

Kenya: Byakomeye Perezida yasheshe guverinoma

Published

on

Ku wa 11 Nyakanga 2024, Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yatangaje ko yasheshe guverinoma yose mu gihe akomeje gushyirwaho igitutu n’abaturage. Mu ijambo yatangarije ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Ruto yasobanuye ko Minisitiri w’Intebe usanzwe ari na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, na Visi Perezida, Rigathi Gachagua, bazaguma mu nshingano zabo.

Perezida Ruto yavuze ko yitegura gushyiraho guverinoma nshya izamufasha kwihutisha iterambere ry’igihugu, gukemura ibibazo byihutirwa no gushyira mu bikorwa gahunda Leta yashyizeho. Mu byo ashyize imbere harimo kugabanya umutwaro w’inguzanyo z’amahanga, kongera amafaranga igihugu cyinjiza, gushakira akazi abashomeri no kugabanya isesagura ry’amafaranga.

Yagize ati: “Nafashe icyemezo cyo gukuraho aka kanya abanyamabanga muri guverinoma ndetse n’Intumwa Nkuru ya guverinoma. Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse birumvikana na Visi Perezida ntabwo bakorwaho.”

Perezida Ruto yateguje ko azaganira n’abo mu nzego zitandukanye, imitwe ya politiki n’Abanyakenya muri rusange, kugira ngo bahanahane ibitekerezo ku bakwiye kujya muri guverinoma nshya.

Guverinoma yari iriho kuva mu Ukwakira 2023, yari yasimbuye iyagiyeho muri Nzeri 2022 ubwo Perezida Ruto yajyaga ku butegetsi. Ikuweho nyuma y’aho uyu Mukuru w’Igihugu afashe ibyemezo bikomeye birimo kwanga gusinya ku itegeko ry’ingengo y’imari ya 2024/2025 ryarimo ingingo izamura umusoro.