Connect with us

NEWS

Kenya: Bikomeje kugorana Urubyiruko rwasubukuye imyigaragambyo, Ruto asabwa kwegura

Published

on

Nyuma y’ibyumweru bibiri bya gahenge, Kenya yongeye kubona imyigaragambyo ikomeye y’urubyiruko, nyuma y’uko Perezida William Ruto asese guverinoma mu rwego rwo kwerekana ko yumvise amajwi y’urubyiruko. Ibi byabaye nyuma y’imyigaragambyo yabaye mbere igahitana abarenga 40, ariko urubyiruko rwongeye kugaruka mu mihanda kuri uyu wa Kabiri, rwongera gusaba impinduka zikomeye.

Ibihumbi by’urubyiruko byiraye mu mihanda byamagana ruswa no gusaba impinduka mu buyobozi. Basabye ko Perezida Ruto agomba gukomeza gukora impinduka muri guverinoma, zikagera ku kwirukana ba Guverineri n’abayobozi b’inzego z’ibanze bashinjwa ruswa no gukoresha nabi umutungo wa rubanda.

Nubwo Perezida Ruto yagaragaje ubushake bwo kuganira n’urubyiruko, arashinjwa kuba yarananiwe gukemura ibibazo biri mu gihugu mu buryo burambye. Urubyiruko rurasaba ko Ruto yegura, kuko ingaruka z’ibibazo zidasubizwa n’uko hasezerewe ba Minisitiri gusa, ahubwo basaba ko akwiye kwegura kugira ngo habeho impinduka nyakuri.

Mu byo urubyiruko rusaba, harimo gukora amavugurura akomeye mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ubukungu byugarije igihugu. Birimo gukuraho imyenda igihugu gifite, kutongera imisoro ikomoka imbere mu gihugu, no kutagujije indi myenda mu mahanga. Ibi byose bigamije gufasha Kenya guhagarara neza mu bukungu bwayo no gutanga icyizere ku baturage bayo.

Perezida Ruto yatangaje ko yiteguye kuganira n’urubyiruko kugira ngo basuzume ibyifuzo byabo. Yavuze ko guverinoma ye iri gukora uko ishoboye kugira ngo igere ku bisubizo bihamye.