Connect with us

NEWS

Kayonza: IBUKA yemeje ko urupfu rwa Tito Barahira rutazabuza kuregera indishyi z’ibyo yangije

Published

on

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, watangaje ko nubwo Tito Barahira wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside yapfuye, bitazakuraho kureba uko batanga ikirego kugira ngo mu mitungo ye hakurwemo indishyi zakwishyurwa abarokotse Jenoside yagizemo uruhare.

Ku wa 29 Nyakanga 2024, Me Richard Gisagara, umwe mu bunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Tito Barahira na Ngenzi Octavien, yatangaje ko Barahira yapfuye aguye muri gereza yo mu Bufaransa aho yari yarakatiwe igifungo cya burundu.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, yavuze ko bamenye urupfu rwa Barahira ariko ko bitazabuza kuregera indishyi. Yavuze ko bari baratangiye kureba uko bakora ikirego kuko bari bamenye ko Barahira na Ngenzi batangiye kwiyandikuzaho imitungo yabo.

Yagize ati, “Twababajwe n’uko yapfuye kandi hari ibyangijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yari atararyozwa. Twibwiraga ko twazaregera indishyi ariko n’ubundi ntabwo bihagarara turareba icyakorwa. Hari imitungo yabo we na Ngenzi Octavien iri hano Kabarondo twumvise amakuru ko bari kugenda bayiyandukuzaho ikandikwa ku bandi bantu tuzabikurikirana tunatange ikirego turebe.”

Ndindabahizi yavuze ko nubwo Barahira yapfuye, bazareba niba ari ngombwa kuregera indishyi zikazakurwa mu mitungo ye iri mu Murenge wa Kabarondo irimo inzu n’amasambu.

Tito Barahira wapfuye afite imyaka 73, yabaye Burugumesitiri wa Komini Kabarondo muri Perefegitura ya Kibungo kuva mu 1977 kugeza mu 1986. Kuri ubu ni mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba. Yafatiwe n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa i Toulouse mu 2013, atangira kuburanishwa ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Gicurasi 2016. Yashinjwaga kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kabarondo, ndetse no gutanga amabwiriza yo kwica.

Mu Nyakanga 2016, urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu, gishimangirwa n’izindi nkiko yari yarajuririye muri Nyakanga 2018 no mu Ukwakira 2019.