Published
4 months agoon
Mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Murambi, ubujura bw’amatungo magufi bumaze gufata indi ntera cyane cyane mu Kagali ka Muhororo, mu Mudugudu wa Ndago. Abaturage baravuga ko nta munsi w’ubusa hatumvikana amakuru yo kwibwa amatungo arimo inka, ihene, ingurube, ndetse n’inkoko.
Bamwe mu baturage batunga agatoki umuyobozi w’umudugudu wa Ndago, Ildelphonse Hakizinshuti, ko yaba afite uruhare muri ubu bujura, bavuga ko ari iwe hapangirwa imigambi y’ubujura, cyane ko ngo mu rugo rwe hanacururizwa ikigage mu kabari katemewe.
Ikindi banenga ni uko ngo uyu muyobozi adatanga amakuru ku gihe iyo hari uwibwe, bigatuma inzego zibishinzwe zitagerageza gukurikirana ibyabaye vuba.
Umwe mu baturage bibwe yagize ati: “Abiba ni abo duturanye, si abaturuka kure. Iyo dufite amakuru y’umujura ntabwo tubasha gusaka ngo tubone ibyibwe, kandi bikunze kugaragara ko ibintu biboneka iyo bikozwe hakiri kare.”
Ildelphonse Hakizinshuti, umuyobozi w’umudugudu wa Ndago, yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko adashyigikira ubujura. Yavuze ko ibirego bijyanye no kuba iwe hacururizwa ikigage no gutegurirwamo ubujura atabizi.
Ati: “Nta ruhare nagira mu bujura kandi n’iyo hari uwibwe ngerageza gusaka ingo zose zakekwaho ubujura.”
Hakizinshuti yemeje ko koko muri aya mezi ya Kanama na Nzeri habuze inka ebyiri ndetse n’amatungo magufi nka ihene n’inkoko mu ngo eshatu, kandi ko hakomeje gukorwa iperereza.
Umuyobozi w’umurenge wa Murambi, Kuzabaganwa Vedaste, yemeje ko iki kibazo cy’ubujura kizwi kandi kimaze igihe.
Yavuze ko habayeho gufata ingamba zirimo gukaza umutekano no gukurikirana abakekwaho ubujura, nubwo nta muntu urafatwa mu cyuho vuba. Yanavuze ko hagiye gukazwa ubugenzuzi ku buyobozi bw’ibanze butanga amakuru atinze, kugira ngo ibyaha bibashe gukurikiranwa hakiri kare.
Vedaste yakomeje avuga ko hari abantu bakekwaho ubujura, harimo n’abahoze bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, bakaba bakekwaho kwishora mu bujura nyuma yo gukurwa muri ako kazi.
Yanavuze ko ibyo kuba umuyobozi w’umudugudu yaba akorana n’abajura ari ibivugwa n’abaturage, ariko ubuyobozi bugiye kubikurikirana.
Iri genzura rirakenewe cyane kuko iki kibazo cy’ubujura cyagarutse ku buryo bukomeye mu baturage, kandi ingamba zafashwe zo gukaza umutekano hamwe no guha abaturage uburenganzira bwo gusaka mu gihe haketswe ubujura, zirashobora gutanga umusaruro mu gukemura iki kibazo.
Ivomo:Bwiza