NEWS
Kampala: Museveni yongeye gusubika inama n’abacuruzi, barahirira gufunga amaduka
Ishyirahamwe ry’abacururiza mu mujyi wa Kampala muri Uganda ryatangaje ko abanyamuryango baryo bazafunga amaduka guhera kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, nyuma y’aho inama yagombaga kubahuza na Perezida Yoweri Museveni yongeye gusubikwa.
Politiki nshya y’imisoro itavugwaho rumwe
Muri Mata 2024, guverinoma ya Uganda yashyizeho politiki nshya yo gukusanya imisoro, irimo ingingo yongera umusoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu ndetse itegeka abacuruzi bose gukoresha inyemezabwishyu y’ikoranabuhanga kugira ngo gukurikirana abatishyura byorohe.
Abacuruzi bagaragaje ko kuzamura uyu musoro ari ukubikoreza umutwaro uremereye. Ku ya 15 Mata 2024, batangiye imyigaragambyo yo gufunga amaduka, yateguwe n’ishyirahamwe ry’abacuruzi muri Uganda, FUTA, ku munsi wakurikiyeho ikwira mu gihugu hose.
Imishyikirano ihoraho itagira umusaruro
Tariki ya 19 Mata, Perezida Museveni yahuriye n’abahagarariye abacuruzi ku biro bye, baganira kuri iyi politiki. Iyi nama yakurikiwe n’iyabereye ku kibuga cy’ibirori cya Kololo tariki ya 7 Gicurasi, uyu Mukuru w’Igihugu asobanura ko uyu musoro uzagumaho kuko uzongera amafaranga yinjira mu gihugu.
Iyi nama yarangiye abacuruzi batumvikanye na Museveni, abasezeranya ko bazongera guhurira ku kibuga cya Kololo tariki ya 20 Kamena 2024 nyuma yo kugisha inama inzobere mu by’imisoro. Yabaye ahagaritse ibihano byari byarateganyirijwe abadakoresha inyemazabwishyu z’ikoranabuhanga.
Inama zitezwe zisubikwa ku munota wa nyuma
Inama yari yateganyijwe ku ya 20 Kamena yaje kwimurirwa ku ya 31 Nyakanga 2024, gusa na bwo yasubitswe. Minisitiri ushinzwe Kampala, Minsa Kabanda, yasobanuriye Perezida w’ishyirahamwe ry’abacuruzi bakorera i Kampala (KACITA), Thaddeus Nagenda Musoke, ko kuyisubika byatewe n’uko imirimo yo kuvugurura ikibuga cya Kololo itararangira.
Musoke yagize ati: “Nahuye na Minisitiri Kabanda ku wa Gatanu, ambwira ko tuzahurira na Perezida ahantu atambwiye. Ku munsi wakurikiyeho, nk’abayobozi twahuye n’abacuruzi, tubamenyesha iby’iyo nama. None ku mugoroba, Minisitiri yatwoherereje ijwi, atubwira ko tutagihuye na Museveni.”
Icyemezo cy’abacuruzi
Abacuruzi basobanuye ko ubwo bari bategereje guhura na Museveni, babaye baretse gutumiza ibicuruzwa mu mahanga kuko bari bizeye ko hari ubwo yava ku izima, uyu musoro ugasubizwa uko wari umeze. Bemeza ko gusubika iyi nama kabiri biri kudindiza ibikorwa byabo, bamwe muri bo bakaba bari kurya igishoro.
Umuvugizi wa KACITA, Isa Ssekitto, yatangaje ko guhera kuri uyu wa 31 Nyakanga, abacuruzi b’i Kampala bazafunga imiryango, bagume mu ngo zabo kugeza igihe Museveni azumvira gutakamba kwabo.
Ati: “Abacuruzi biteguye gufunga guhera tariki ya 31 Nyakanga mu gihe Perezida ataza kubavugisha. Byaba bitarimo ubunyamwuga twebwe abayobozi batangije urugamba turebeye mu gihe abacuruzi bakwishora muri ibi bintu mu buryo bugoye kugenzura. Ndasaba abumva ko gufunga ari ngombwa ko barangwa n’amahoro. Uzafunge, ujye mu rugo. Uzateza ibibazo ntabwo tuzamubazwa.”
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida Museveni, Sandor Walusimbi, yasobanuye ko itariki nshya y’iyi nama izatangazwa bidatinze.