Uwihoreye Jean Marie, uzwi nka Papa Boyi, arwariye mu bitaro bya Remera Rukoma nyuma yo kurumwa izuru rigacika na mugenzi we, Damascene uzwi ku izina rya Talibani. Uwihoreye avuga ko yaramuwe izuru ashinjwa kuririmba indirimbo y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ndetse no kuba yarariye wenyine ku mafaranga ya FPR.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kiranzi, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga, hafi y’isantere y’ubucuruzi y’ahazwi nko muri Arikide.
Mu kiganiro Uwihoreye yagiranye n’ikinyamakuru Intyoza.com, yavuze ko Talibani yamwibasiye amusanga aho yari ahagaze hejuru y’umukingo aririmba indirimbo ya FPR-INKOTANYI.
Uwihoreye yasobanuye ko mbere y’aho bari bahuriye mu kabari aho Talibani yamushinjaga kunywa inzoga atamugurira ndetse akamushinja kurya amafaranga ya FPR. Nyuma y’uko bagiranye amagambo, Talibani yaje kumusanga aho yari ahagaze, amukubita ibishyi bibiri by’amatwi maze amusonga izuru.
Yagize ati“ Njyewe narahohotewe cyane! Uriya mugabo ariyenza cyane. Kwiririmbira gusa nibyo yanjijije? Ngo anziza uburyo ndya amafaranga ya FPR ukagira ngo amafaranga ni aye?”.
Akomeza agira ati“ Njyewe ninjiye mu kabari musangamo mu gihe cya saa yine arambwira ngo ko umaze iminsi unywa Mitsingi umvugiriza induru ukaba utampamagara ngo ungurire Mitsingi, urya Amafaranga ya FPR nanjye ukaba utangurira icupa?.
Abaturage babonye ibyabaye bemeza ko Uwihoreye yarenganijwe ndetse agahohoterwa bikomeye. Nyuma yo kugera kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga, Talibani yarahamusanze amutera ubwoba, amubwira ko yagize Imana kuko yashakaga kumurangiza.
Uwihoreye Jean Marie kuri ubu arwariye mu bitaro bya Remera Rukoma, arwajwe n’umugore we. Abaganga bamubwiye ko izuru ryacitse ritazongera gusubira ku mwanya waryo. Nta kintu ubuyobozi buravuga kuri iki kibazo.