NEWS
KAMONYI: Umusaza w’imyaka 62 yacyuye indaya imupfiraho

Mu karere ka Kamonyi, haravugwa inkuru y’umusaza w’imyaka 62 bivugwa ko yacyuye umugore ukora uburaya, nyuma akaza gupfira iwe mu buryo butunguranye.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ruyenzi, mu Kagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda.
Uyu musaza, utuye mu nzu ye wenyine, ngo yari yasohokanye n’uyu mugore mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, nk’uko bivugwa n’abaturanyi.
Bukeye bwaho mu gitondo, nibwo batangiye gukeka ko hari ikibazo kuko bagiye kubona babona Polisi ihageze, batungurwa n’inkuru y’uko uwo mugore yapfiriye mu nzu y’uyu musaza.
Abaturage bavuga ko batari bamenyereye kubona uwo musaza ajya mu tubari cyangwa mu buraya. Ngo ni umuntu wicisha bugufi, utavugwaho amakosa. Uwitwa Jeanne yagize ati:
“Twese twatunguwe no kubona imodoka ya RIB ije hano, dusanga ngo hari umuntu wapfuye. Ntitwari tuzi ko uwo musaza ajya azana indaya iwe.”
Amakuru aturuka kuri Polisi avuga ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uwo mugore.
Ntibiramenyekana niba yazize uburwayi busanzwe, ibiyobyabwenge, cyangwa indi mpamvu. Umurambo wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma (autopsie).