NEWS
Kaminuza y’u Rwanda igiye gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 8,000
Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko tariki ya 25 Ukwakira 2024, izatanga impamyabumenyi ku nshuro ya 10, ku banyeshuri hafi 8000 barangije amasomo mu byiciro bitandukanye. Ibi birori bizabera muri sitade y’ishami rya Kaminuza riherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu itangazo, Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwavuze ko abanyeshuri bazahabwa impamyabumenyi bize amasomo atandukanye, bakaba baturutse mu byiciro n’ibihugu byinshi. Ibi bizabera muri sitade ya Huye, ikaba ari imwe mu za Kaminuza y’u Rwanda zakira ibirori nk’ibi bihambaye.
Muri 2023, Kaminuza y’u Rwanda yari yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 8321, mu birori byabereye muri Stade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze. Umubare wariyongereye ugereranyije n’umwaka wa 2022, ubwo hatanzwe impamyabumenyi 5702.
Kaminuza y’u Rwanda ifite abanyeshuri bakomoka mu bihugu byinshi, aho mu mwaka ushize wa 2023, abanyeshuri 127 b’abanyamahanga baturutse mu bihugu 20 byiganjemo Uganda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cameroun, Nigeria, n’u Bushinwa, na bo bahawe impamyabumenyi zabo.