NEWS
Kagame yakomoje ku myitwarire ya Ingabire Victoire nyuma yo gufungurwa
Umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024, Paul Kagame, yagaragaje ko abasebya u Rwanda bakaruvuga nabi badakwiriye gutesha umwanya Abanyarwanda, ariko yibutsa ko umunsi barenze umurongo utukura ingaruka bazagira bazazirengera.
Ni umuburo yatanze mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024, ubwo yari abajijwe ikibazo n’Umunyamakuru witwa Umutoni Adeline.
Umutoni yagaragaje uburyo ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje kwiyongera, aho yanagarutse ku mvugo z’abanyapolitiki n’abandi nka Victoire Ingabire Umuhoza, Charles Onana na Jambo asbl.
Ni ibikorwa uyu munyamakuru yagaragazaga ko bikomeje kwangiza urubyiruko, abaza Perezida Kagame icyo azakora kugira ngo bihagarare mu gihe yaba atorewe kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Perezida Kagame yavuze ko abagira uruhare mu bikorwa bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayipfobya bahari, avuga ko igikwiriye gukorwa ari ukubarwanya mu buryo butagira uwo buhutaza.
Ati “Ndetse abato mujye mubyanga mubishyire hanze. Ibyo bishyigikiwe n’abantu bo hanze birirwa basakuza. Icyakora hari ubwo basakuza kugira ngo baguteshe umurongo uve ku byo wakoraga.”
Perezida Kagame yanavuze ko abo bose bagira uruhare muri ibyo bikorwa, hari ubwo baba banashyigikiwe n’ibihugu cyangwa indi miryango ifite ubushobozi, ati “icyo dufitiye ubushobozi ni uko ibyo ntacyo byadukoraho, habe na kimwe.”
Ingabire Victoire ni “umunyepolitike” uvuga ko atavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, ndetse yari umwe mu bifuje guhatana mu matora ateganyijwe umusibo ejo, ariko aza gukumirwa n’uko afite ubusembwa bushingiye ku kuba yarafungiwe ibyaha birimo ubugambanyi no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ubwo yafunguwe n’imbabazi za Perezida Kagame mu 2018.
Perezida Kagame yavuze ko iyo bitaza kuba imbabazi n’ubu uyu mugore aba akiri mu igororero, ati “Ariko aho asohokeye ni yo neza yitura Abanyarwanda. Amaherezo ye ntabwo azaba meza. Uramwihorera akarwana n’ikimurimo kibi kikaba ari cyo kimugiraho ingaruka.”
Perezida kandi yagarutse kuri Charles Onana, Umunya-Cameroun ufite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa, wakunze kugaragara mu bikorwa bihakana ndetse bikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Akenshi agaragaza ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho mu Rwanda, n’ibindi byinshi bisenya u Rwanda.
Ati “Abarimo ba Charles Onana baba mu Bufaransa n’ahandi, birirwa basakuza”, kuko ari ko bameze, asaba kubareka “bagapfa urwo bapfuye” na cyane ko badakwiriye kugira uwo batesha umwanya.
Ati “Hari abo bakorana na bo. Ni nk’ibi twahoze tuvuga by’intambara zo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iki gihugu cya Congo kirabafasha ariko iyo bigeze aha ni bwo tubijyamo.”
Umukandida wa FPR-Inkotanyi yagaragaje ko uko byagenda kose abo bose bafite aho bagarukira, ashimangira ko bitagera aho bigira ingaruka ku Banyarwanda gutyo gusa.
Ati “Iyo byageze aho nyine, ikibazo gishakirwa umuti. Nibwira ko ntacyahungabanya igihugu cyacu cyangwa Abanyarwanda [bikozwe] n’abo bifuriza ibibi u Rwanda cyangwa baruvuga nabi. Ntibikabateshe umwanya ngo bibaraze ijoro ry’ubusa.”
Chairman wa FPR-Inkotanyi yasabye urubyiruko n’abandi bose bazi ukuri ku mateka nyakuri yaranze u Rwanda gusubiza abo baruharabika, avuga ko “icyakora barenze umurongo bakagira ikindi bakora ingaruka zirahari. Ntacyo bashobora kugeraho.”
Uretse Ingabire na Onana, Jambo asbl, Umutoni yagarutseho ni itsinda ryijanditse mu byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba umuryango wiyitiriye ihuriro rigamije kurwanya ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu kandi mu by’ukuri ikintu rigamije ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abagize Jambo ni abakomoka ku bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Barishinze mu 2008 bagamije gutera icyuhagiro benewabo, bateguye ndetse bashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.