NEWS
Kabila yatangaje ko agiye gusubira muri RDC anyuze mu burasirazuba

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba yari ari muri Afurika y’Epfo kuva mu Ukuboza 2023, yatangaje ko agiye gusubira mu gihugu cye anyuze mu gice cy’iburasirazuba bw’icyo gihugu.
Ibi Kabila yabyemereye Jeune Afrique kuri uyu wa 8 Mata 2025, ati “Nyuma y’imyaka itandatu yo gutuza burundu, umwaka w’ubuhunzi, ndetse nshingiye ku kibazo cy’umutekano gikomeje gukaza umurego, nafashe umwanzuro wo gusubira muri RDC ntatinze, kugira ngo ngire uruhare mu gushaka igisubizo.”
Kabila yatangaje ko azasubira muri RDC anyuze mu burasirazuba bw’icyo gihugu kuko “hari ibyago mu rugo”. Gusa ntiyasobanuye niba azanyura muri Katanga, cyangwa niba azanyura mu bice bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23
Kabila yatangaje ko umwanzuro wo gusubira mu gihugu cye yawufashe nyuma yo kuganira n’abakuru b’ibihugu benshi, abahoze ari abakuru b’ibihugu, ndetse n’imitwe ya politike yo mu gihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga.
Kabila atangaje ibi nyuma y’uko hashize igihe bisa n’aho ashaka kugaruka mu ruhando rwa politike ndetse no kugarukwaho mu itangazamakuru.
Mu Ukuboza 2024, yahuye na Moïse Katumbi na Claudel Lubaya, bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bahurira i Addis Ababa. Muri Gashyantare 2025, yaciye akagozi k’imyaka itandatu yamaze atumvikana, yandika muri Sunday Times, agaruka by’umwihariko ku bibazo by’umutekano n’ibibazo by’imiyoborere mu gihugu cye.
Inshuro nyinshi Kabila yagiye yumvikana anenga uwamusimbuye Félix Tshisekedi, amushinja kuba ari we nyirabayazana w’ibibazo biri muri icyo gihugu.
Kabila yari atarasubira muri RDC kuva mu ukuboza 2023, ubwo yakwepaga amatora rusange, agasohoka igihugu mu ibanga.
Yongeye kugaragara muri Mutarama 2024 muri Afurika y’Epfo, aho yari yaragiye mu masomo y’impamyabumenyi y’ikirenga muri Kaminuza ya Johannesburg. Kuva icyo gihe yagiye agaragara mu bindi bihugu byo muri ako karere nka Namibia na Zimbabwe.
Muri Werurwe 2025, Kabila yatangaje ko byabaye ngombwa ko ahagarika amasomo yari amaze iminsi akurikirana kugira ngo ashobore kwita ku kibazo cy’umutekabo muke cyabaye agatereranzamba mu Burasirazuba bw’igihugu cye.
Yatangarije igitangazamakuru cyo muri Namibia ati “Nabaye nsubitse amasomo mu mezi abiri cyangwa atatu ashize kugira ngo mparire umwanya ku biri kubera mu gihugu iwacu.”
Ni mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, aherutse gutangaza ko ubutegetsi bw’igihugu cyabo budakeneye umusanzu wa Joseph Kabila mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.