Connect with us

NEWS

Joseph Kabila yageze i Goma

Published

on

Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yageze mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’iminsi mike atangaje ko agiye gutaha anyuze mu Burasirazuba bw’igihugu.

Amakuru aturuka ku bantu ba hafi ba AFC/M23 yavugaga ko Kabila, wari umaze igihe aba muri Afurika y’Epfo, yageze i Goma ku gicamunsi, yinjiriye mu gihugu anyuze ku butaka bw’u Rwanda. Uyu mugabo wahoze ari Perezida wa RDC yayoboye igihugu guhera mu 2001 kugeza mu 2019, ubwo yasimburwaga na Félix Tshisekedi.

Kuva yava ku butegetsi, Kabila yari yibereye mu buhungiro muri Afurika y’Epfo no muri Zimbabwe, aho bivugwa ko yari mu kiruhuko. Gusa ku wa 8 Mata 2025, hatangiye kuvugwa amakuru ko agiye gusubira mu gihugu, ndetse hari n’imyiteguro yabayeho mu Mujyi wa Goma aho byatangajwe ko inzu ye yaho yari yamaze gutunganywa.

Mu nyandiko aherutse gushyira hanze, Kabila yavuze ko agiye gutaha “mu minsi iri imbere”, agaragaza impungenge ku bibazo bikomeye igihugu kirimo, cyane cyane umutekano mucye no gusubira inyuma kw’imibereho rusange y’abaturage. Yavuze ko agarutse mu gihugu kugira ngo afashe gushaka ibisubizo.

Kabila akomeje kugira ijambo rikomeye muri politiki ya RDC ndetse afite n’itsinda rikomeye ry’abamushyigikiye. Icyakora, urugendo rwe rwo kujya mu Burasirazuba bw’igihugu rwaribazwaho na bamwe mu banyapolitiki, aho Olivier Kamitatu wahoze ari Minisitiri akaba ubu ari Umuvugizi wa Moïse Katumbi, yanditse kuri X (Twitter) ati:

“Guhitamo kwa Joseph Kabila kujya Iburasirazuba, ahagenzurwa n’inyeshyamba, si ikimenyetso gusa: ni ukwibutsa ahazaza hacu dusangiye twese.”

Kugaruka kwa Kabila mu gihugu byitezweho impinduka zikomeye muri politiki y’imbere mu gihugu, cyane ko agifite igikundiro mu bice bimwe na bimwe bya RDC ndetse no mu ngabo zamushyigikiye mu gihe cy’ubutegetsi bwe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *