Connect with us

NEWS

Joseph Kabila yaganiriye n’abayobora AFC/M23

Published

on

Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yagiranye ikiganiro n’abayobozi b’ihuriro rya AFC/M23 rimaze ihihe mu ntambara y’amasasu na Politike n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.

Amafoto yashyizwe ahagaragara na Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC, ku wa 30 Gicurasi 2024, yerekana Nangaa na Bertrand Bisimwa wa M23 bari kumwe na Joseph Kabila n’abandi mu biganiro.

Nangaa yaherekeje ayo mafoto n’ubutumwa avuga ko byari umwanya mwiza wo guhura, ku mugoroba i Goma, hagati y’ihuriro AFC/M23 na Perezida Joseph Kabila Kabange.

Yagize ati: “Inama itangiza urukurikirane rw’ibiganiro bigamije kurebera hamwe uburyo bwo gushyiraho no gushimangira amahoro arambye, ubumwe bw’igihugu n’imibanire irambye mu mahoro.”

Ihuriro AFC/M23 tariki ya 26 Gicurasi 2025 nibwo ryatangaje ko Kabila yageze mu Mujyi wa Goma.

Kuva aho abarwanyi ba M23 bafashe imijyi ikomeye mu Burasirazuba bwa Congo irimo Bukavu na Goma, ubutegetsi bwa Congo bwashinje Joseph Kabila gufasha AFC/M23.

Perezida Tshisekedi avuga ko Kabila ari we muntu nyir’izina uri inyuma y’intambara yayogoje Kivu zombi, amushinja gufasha umutwe wa M23.

Mu kumusubiza, muri Werurwe 2025, Kabila yabwiye abanyamakuru muri Afurika y’Epfo ati “Iyo mba mfatanyije na M23, ibintu byari kuba bitandukanye cyane [n’uko bimeze ubu].”

Ubushinjacyaha bw’igisirikare bwasabye Sena gukuraho ubudahangarwa bwa Kabila nka Senateri uhoraho kugira ngo bumukurikiraneho ibyaha birimo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Mu itora ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2025, Abasenateri batoye kubwinganze bashyigikira icyemezo cy’uko Kabila yamburwa ubwo budahangarwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *