Connect with us

NEWS

Itorero ry’umuriro wa Pentekote ryavuye kuri ADEPR ryafunzwe mu Rwanda

Published

on

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko Itorero ry’Umuriro wa Pentekote ryavuye kuri ADEPR ryahagaritswe mu Rwanda nyuma yo gushinjwa ibirimo gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane ahoraho mu Bakiristo.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 30 Nyakanga 2024, nk’uko bigaragara mu ibaruwa RGB yandikiye Pasiteri Ntawukuriryayo Corneille, wari uyoboye iri torero.

RGB yavuze ko igenzura ryimbitse ryakozwe ku bikorwa by’iri torero ryerekanye ko harimo gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakiristo, ku buryo bibabuza umudendezo n’ituze.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RGB, Madamu Usta Kayitesi, hagaragazwa ko hari inyigisho zitangirwa muri iri torero zikangurira abaturage kutitabira zimwe muri gahunda z’iterambere, bigira ingaruka mbi ku baturage.

RGB yasanze kandi iri torero ritagira zimwe mu nzego ziteganywa n’amategeko, bityo amategeko akaba atubahirizwa muri iri torero ndetse ubuyobozi bukaba bwaracitsemo ibice.

Hari kandi kuba Itorero ry’Umuriro wa Pentekote rihagaze ku mategeko ngenga-mikorere adateganyijwe mu mategeko shingiro, ndetse rikaba rimaze igihe mu bibazo byo kutumvikana bishingiye ku mitungo no kuba bamwe mu bayoboke badakozwa gahunda za Leta, bagendera ku myemerere yabo bishakiye.

Iri torero ryagiye ritanga inyigisho zinyuranye, harimo izo kuboneza urubyaro n’izindi z’ubuzima, bamwe mu bayoboke bakavuga ko ari ugukomera Imana.

Nko gukoresha agakingirizo cyangwa kwiyakana mu gikorwa cy’abashakanye, hari abavuga ko ntaho bitaniye no kwica kuko iyo “Intanga zigumye mu gakingirizo cyangwa ntizijye aho zagenewe ntaho ngo bitaniye no kwica.”

Bamwe mu basengera muri iri torero bashyizwemo inyigisho ko akazi kabo ari ugusenga gusa, ko ibindi byose ari iby’Isi bazabisiga bakaguruka bakigira mu ijuru ahataba imihangayiko, n’indi myemerere itangaje.

Itorero Umuriro wa Pentekote ryashinzwe mu mwaka wa 2001 nyuma y’uko Pasiteri Majyambere Joseph, wahoze ariyobora mbere yo gupfa muri 2021, yari yiyomoye kuri ADEPR.

Icyemezo cya RGB cyo guhagarika iri torero kije nyuma yo gusanga hari ibikorwa byinshi bitubahirije amategeko ndetse n’imyitwarire ituma habaho gucikamo ibice no kubiba amacakubiri mu bakiristo.