NEWS
Itariki yo kwimika Papa Leo XIV yamenyekanye

Vatican yatangaje ko Papa Leo XIV uherutse gutorerwa kuba Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, azatangira inshingano ze ku wa 18 Gicurasi 2025.
Ni igikorwa giteganyijwe ko kubera ku mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero, mu muhango biteganyijwe ko uzanitabirwa n’abayobozi bakuru bo mu bihugu bitandukanye.
Bimwe mu bihe by’ingenzi biteganyijwe ku ngengabihe y’iminsi ya mbere ye, harimo ko kuri uyu wa Gatandatu aza guhura n’aba-cardinal bose.
Hariho kandi ko ku wa 11 Gicurasi 2025 azayobora isengesho rizwi nka ‘Regina Caeli’ rifatwa nk’iridasanzwe rikorwa mu bihe bya pasika.
Ku wa 11 Gicurasi 2025 Papa Leo XIV ni bwo azahura n’itangazamakuru nyuma y’iminsi itanu ahure n’abahagarariye ibihugu byabo i Vatican.
Ku wa 18 Gicurasi 2025 ni bwo Papa Leo XIV azatangira ku mugaragaro inshingano ze zo kuyobora abakirisitu gatolika barenga miliyari 1,4.
Ni mu gihe ku wa 21 Gicurasi 2025 ari bwo azahura n’imbaga y’abakirisitu bwa mbere, atanga umugisha ndetse ahure n’abashyitsi batandukanye, ku wa 24 Gicurasi 2025 ahure n’abayobozi bakuru ba Vatican.
Ku wa 08 Gicurasi 2025 ni bwo Robert Francis Prevost yatorewe kuba Umushumba Mukuru mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, ndetse afata izina rya Papa Leo XIV.
Ni we Munyamerika wa mbere watorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi, akaba Papa wa 267.
Yabonye amajwi ari hejuru ya 89 mu 133 y’Aba-Cardinal bitabiriye itora.
Yavutse ku wa 14 Nzeri 1955 avukira i Chicago muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ijambo rye rya mbere nyuma yo gutorwa, Papa Leo XIV yashimye cyane imiyoborere myiza yaranze Papa Francis asimbuye, asaba abakirisitu gatolika kunga ubumwe no kurangwa n’urukundo.