Connect with us

Uncategorized

Itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards byaherekeshejwe imijugujgu.

Published

on

Mu ijoro ryo kuwa kane gashyantare 2024 nibwo hatanzwe ibihembo bitegurwa na Recording Academy bizwi nka Grammy Awards bitangirwa Crypto Arena muri Los Angeles bisanzwe bitavugwaho rumwe mukubitanga ariko kuri ubu noneho byafashe indi ntera kuko bamwe mu bahanzi banafite amazina akomeye ku Isi batariye indimi barimo abaraperi  bakomeye nka Jay z, Drake, Meek Mill n’abandi.

Ibihembo bya Grammy Awards ntibivugwaho rumwe.

 

 

 

 

Abinyujije k’urukuta rwe rwa Instagram  umuraperi w’umunya Canada yatangaje ko ibihembo bya Grammy Awards bidaca mu mucyo  aho yagize ati:Bahanzi beza mwese, mwibukeko ibi ari imyiyereko atari ibimenyetso  ndetse ibi bishingiye ku marangamutima y’abantu runaka ati niba mushaka kumenya ukuri mujye kuri google , asoza ashimira abo mu kiciro cya Rap ariko abibutsako ibyo ntaho bihuriye n’ukuri kuri hanze aha.

 

 

 

Meek Mill nawe ni umuraperi ukomeye cyane benshi mumuzi mu ndirimbo zitandukanye zirimo “All eyes on me, Ima Boss yakoranye na Rick Ross’ n’izindi uyu mugabo rero w’imyakla 36 y’amavuko nawe azwiho kutarya iminwa  nawe yavuze  ati: Abantu batanga ibi bihembo ntanarimwe baha agaciro abaraperi bo k’umuhanda kuko ngo ayo baza kuba bakabaha yakabaye yaregukanye ibihembo byinshi.

 

 

 

Twigarukire iwacu muri Africa naho abantu bakomeje kuvuga ko itangwa ry’ibi bihembo ryatesheje agaciro umuziiki wa Nigeria kandi babizi ko ari wo uyoboye Isi kugeza n’ubu, babikomoje kukuba abahanzi bo muri Nigeria batahiye aho nyamara bahabwaga amahirwe menshi kuko kugeza nubu ntibariyumvisha ukuntu umukobwa muto wo muri Afrika Y’Epfo witwa Tyla wakunzwe mu ndirimbo “Water” yakunzwe cyane ikanasubirwamo n’uwitwa Travis Scott, arinayo yamuhesheje amanota menshi yo kwegukana igihembo cye cya mbere cya Grammy Awards, rero bakavugako iyi ndirimbo nubwo yasohotse mbere ariko ko ngo itakunzwe nka Unavailable ya Davido na Mussa Keys cyangwa City boys ya Burna boy iri kuri album yashize hanze umwaka ushize yise “i told them”

 

 

 

 

 

Abakunzi b’umuziki benshi hirya no hino ku Isi bagiye batangaza ko izi ndirimbo zitagakwiye kuburamo imwe yegukana igikombe cya Grammy Awards ibikomeza gutuma Recording Academy itakarizwa ikizere, kuko urugero rwa hafi twabaha ni nkaho Jay Z nyuma yo kwegukana igihembo naawe yatangaje ko uburyo alubumu yitwa “renaissance” y’umugore we Beyonce yarikwiye gutsiindira igikombe ati ariko biratangaje ukuntu alubumu nziza nkiriya yakunzwe cyane ntagihembo yatwaye nyamara izagitwaye ziri hasi cyane yiyi.

 

 

 

 

 

Itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards bitanzwe ku nshuro ya 66 bikanafatwa nkibikomeye cyane kurusha ibindi byose.