Connect with us

NEWS

Ishuri rya St. Bernadette ryafashwe n’inkongi y’umuriro hakangirika ibifite agaciro k’agera kuri miliyoni 170 Frw

Published

on

Ishuri ryisumbuye rya St. Bernadette (ESB) Kamonyi ryibasiwe n’inkongi y’umuriro, igisiga hagaragaye ibyangiritse bifite agaciro k’arenga miliyoni 170 Frw.

Ubuyobozi bw’ishuri bwatangaje ko iyi nkongi yatewe n’impanuka yaturutse ku bikorwa byo gusudira byakorwaga kuri iyo nyubako, mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’amashuri uzatangira ku wa 9 Nzeri 2024.

Padiri Majyambere Jean D’Amour, Umuyobozi w’iri shuri, yatangaje ko inyubako y’abanyeshuri b’abahungu yararagamo yahindutse umuyonga, kandi ibikoresho byose byarimo birimo matela, ibitanda, n’igisenge byahiye bikarangira. Iyi nyubako yari ifite agaciro ka miliyoni 120 Frw, naho ibikoresho byari biyirimo bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 50 na 60 Frw.

Abapolisi babashije kugera aho inkongi yaturitse maze bakayizimya, ariko ibyangiritse byari byinshi. Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko nubwo iyi mpanuka yabaye habura iminsi mike ngo umwaka mushya w’amashuri utangire, hari gahunda yo gushaka uko abanyeshuri bafashwa igihe iyo nyubako igikorerwaho imirimo yo kuyisana.

Padiri Majyambere yavuze ko bikenewe ibyumweru bibiri ngo inyubako yubakwe bundi bushya, kandi ko hari ibindi byumba by’ishuri bizifashishwa mu gihe imirimo yo gusana itarangiye.

Yagaragaje ko ubufasha bwihutirwa kugira ngo imirimo y’ubwubatsi ikomeze nta nzitizi, kandi amasomo atangire neza nk’uko byari biteganyijwe.