Connect with us

NEWS

IRMCT yemeje ko RDC yasabye kwakira Abanyarwanda bahamijwe Jenoside yakorewe Abatutsi bari muri Niger

Published

on

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwemeje ko rwakiriye icyifuzo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) cyo kwakira Abanyarwanda batandatu bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari muri Niger nyuma yo kurangiza ibihano byabo.

Ibi biremejwe n’ibarura IRMCT yamenyeshejwe, ryanditswe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger ku ya 22 Kanama 2024, rigaragaza ko Congo yifuza kwakira abo bantu ku busabe bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Abo Banyarwanda bari bimuriwe muri Niger nyuma yo kugirwa abere cyangwa kurangiza ibihano byabo n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Ni abantu Leta ya Niger yahaye uburenganzira bwo gutura ku butaka bwayo no kugira ubwisanzure bwo kugenda aho bashaka, nk’uko biteganywa n’amasezerano yo kwimurira abantu mu kindi gihugu yasinywe.

IRMCT ivuga ko icyifuzo cya RDC cyatangajwe mu nama yabereye muri Niger ku ya 15 Nyakanga 2024, aho Minisitiri w’Intebe wa Niger yahuye na Ali Illiassou Dicko, intumwa ya Tshisekedi, ndetse na Maître Kadidiatou HAMADOU, umunyamategeko uhagarariye abo Banyarwanda.

Iyi nama yaganiriye ku kwimura abo bantu bagatuzwa muri RDC, icyifuzo cyaje kwemezwa no kuganirwaho na Dicko n’abo Banyarwanda ku ya 14 Kanama 2024.

IRMCT yibukije ko aba Banyarwanda bari mu gihugu cya Niger bafite uburenganzira bwo gutura aho bifuza nk’uko bigenwa n’ingingo ya 5 y’amasezerano yo kwimura abantu. Bityo, kuba RDC yifuza kubakira, ni uburenganzira bwabo kwemera cyangwa kwanga kwimukira muri icyo gihugu.

Abo Banyarwanda ni Capt Sagahutu Innocent, wari umusirikare mu ngabo za Ex-FAR, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André, na Zigiranyirazo Protais. N’ubwo barekuwe, bahorana akagambane gashobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

IRMCT yasabye Leta ya Niger ko niba abo Banyarwanda babyifuza koko, bakoroherezwa kwimukira muri RDC mu bwisanzure nk’uko bashaka, bagakomeza ubuzima butarangwamo imbogamizi.