Connect with us

NEWS

Inyungu zo Kwigisha Ihame ry’Uburinganire Haherewe ku Bakiri Bato mu Mashuri

Published

on

Umuryango nyarwanda utari uwa leta uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore, Save Generations Organization, watangaje ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi rizarushaho gutanga umusaruro rihereye mu bana bato, bigizwemo uruhare n’abarimu nk’abasanzwe bafasha mu guhindura imyumvire iganisha kuri ejo hazaza.

U Rwanda ruza mu bihugu byateje imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu nzego zitandukanye, icyakora haracyagaragara imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa ryaryo.

Mu bibitera harimo zimwe mu mbogamizi zishingiye ku muco n’imyemerere biha imbaraga n’uburenganzira umugabo kurusha umugore, urwo ruhererekane rukagera no mu bakiri bato, ari naho hakunze kuzamukira ibindi bibazo nk’amakimbirane yo mu miryango, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi.

Hari amahugurwa yahawe abarimu bo mu turere twa Gasabo na Kamonyi mu ntangiriro z’uku kwezi, basobanurirwa ku kwimakaza ihame ry’uburinganire mu burezi yatanzwe na Save Generations Organization ku nkunga ya Kvinna Till Kvinna. Yari agamije kongera ubumenyi abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kugira ngo bifashe abana gukurana indangagaciro z’ubwuzuzanye aho abahungu n’abakobwa bose bahabwa amahirwe angana.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Save Generations Organization, Yvette Nyinawumuntu, yavuze ko guhugura abarimu ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ari ingenzi cyane.

Ati “Turabashimira impinduka mugira mu buzima bw’abana murera ku mashuri. Twabonye ko kwegera umwana gusa bidahagije, ahubwo ko ari byiza no kwegera mwarimu ugira uruhare rwiza kandi duha agaciro. Iyo twigisha umwana tuba twigisha igihugu kandi tubashimira uruhare mugira mu guhindura ejo hazaza twifuza binyuze mu kubaka umuntu wubaka ibintu.”

Yavuze ko mu gihe cyose abana bazakura bumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, babitojwe mu ishuri ndetse no mu muryango, hari ibibazo byinshi bizakemuka byaterwaga no kutarisobanukirwa.

Ati “Umwana nabyumva abitojwe by’umwihariko n’umwarimu we, za ngaruka twe duhura nazo nk’abantu bakuru tuzaba tuzikingiye. Wa mwana azabasha gukura, umuhungu na mushiki we buzuzanya. Tuzaba dukumiriye za ngaruka zaterwaga n’uko abantu babibona bakuze bakabibona nk’ikibazo aho kugira ngo babibyaze umusaruro. Ibyo bidufasha kugera kuri rya terambere rirambye.”

Bamwe mu barimu bahuguwe, bagaragaje akamaro ko kuba bongerewe ubumenyi mu bijyanye n’uburinganire ndetse n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, biyemeza kubishimangira babitoza abana bigisha.

Kabanyana Evangeline, Umwarimu kuri GS Ndera Catholique, yagize ati “Ubumenyi nakuye hano nzabukoresha. Nk’abarimu dukorana, nzagerageza kubegera kugira ngo twese tugire imyumvire imwe, kuko twasanze ibibazo by’imyumvire birimo. Hari bike nari nsanzwe nzi ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye, ariko aya mahugurwa yanyongereye ubumenyi cyane kuko mwarimu ahora yiga.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire kuri GS Ruhanga mu karere ka Gasabo, Kamasa Alfred, yavuze ko agiye gutangira kwita ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ahereye mu bana yigisha, cyane cyane ku tuntu duto rimwe na rimwe tutajyaga duhabwa agaciro.

Ati “Hari nk’imirimo twari tuzi ko igenewe abakobwa n’igenewe abahungu, ariko twasanze umukobwa cyangwa umuhungu ashobora gukora uwo murimo, icy’ingenzi ni imyumvire y’uko buri wese ashoboye.”

“Nko guterura intebe mu mashuri, twumvaga ko umukobwa atayiterura ngo ntabwo ashoboye kubera imbaraga nke, ukumva ko umuhungu adashobora gufata umweyo ngo akubure ariko amahugurwa twahawe uyu munsi twasanze byose bishoboka icy’ingenzi ni uguhindura imyumvire.”

Josephine Uwimbabazi ushinzwe amasomo muri GS Remera Indangamirwa, yavuze ko guhugura abarimu ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ari ingenzi cyane.

Ati “Tuzabanza duhugure abo dukorana kugira ngo tugire ubumenyi bumwe hanyuma tujye mubo tuyobora. Ni ngombwa ko inzego zose zimenya ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko zose zishingiye ku burezi, ntawe utaraciye imbere ya mwarimu.”

Kugeza ubu mu nzego za Leta ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryatangiye kumvikana kubera amategeko atandukanye yagiye ashyirwaho, ariko mu bikorera, mu miryango n’ahandi ntirirumvikana uko bikwiriye kuko hari aho abagore n’abakobwa bagihezwa cyangwa se ntibafashwe kugaragaza ubushobozi bwabo.