NEWS
Inyubako y’Ibiro bikuru bya MTN Rwanda yafashwe n’inkongi

Inyubako ikoreramo Ibiro Bikuru bya MTN Rwanda, yafashwe n’inkongi by’umwihariko mu cyumba gikoreramo BPR Bank Rwanda, inzego z’umutekano zitabara hatarangirika byinshi.
Ahagana Saa Moya za z’umugoroba zo ku wa 04 Mata 2025, ni bwo inkongi yaturutse mu gisenge cy’inzu mu cyumba gitunganyirizwamo ibyo kurya by’abakozi b’iyi banki.
Ikimara guhinguka muri icyo gice, yahise isakara hafi y’ibindi biro bihegereye, gusa abakozi batangira kwirwanaho bakoresheje ibikoresho byabugenewe mu kuzimya inkongi biri hafi mu bice by’iyi nzu.
Uko ni ko kandi bari batabaje Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi no kuzizimya, rihagera hatarangirika byinshi, byatumye n’imwe mu mirimo ikorerwa muri iyi nzu ihita ikomeza.
Mu byangiritse harimo ibikoresho byo mu gikoni, mudasobwa ebyiri, ameza n’intebe, impapuro z’ibyangombwa n’ibindi bikoresho byari muri ibyo byumba.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko hakoreshejwe uburyo bwihuse bwo kuzimya nkongi bikekwa ko yakomotse ku mashanyarazi.
Ati “Inkongi yabayeho bikekwa ko yaturutse ku nsinga z’amashanyarazi zagize ikibazo. Nta byinshi byangiritse kuko Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi no kuzizimya rikorera mu Karere ka Gasabo ryahise rihagera. Ubu turacyari kureba agaciro k’ibyangiritse.”
Yakomeje ati “Ba nyir’inzu nka ziriya zikoreramo abantu benshi, bakwiriye kujya basuzuma imiterere yazo kenshi kandi bakagerageza gushyiramo ibikoresho bigezweho kandi bifite ubuziranenge cyane cyane iby’amashanyarazi. Ikindi bazajya bareba ni ubushobozi bw’ibyo bacomeka kuri ayo mashanyarazi.”
CIP Gahonzire yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda isaba abantu bose kugira ubumenyi bw’ibanze mu kuzimya inkongi igihe zifashe aho batuye cyangwa bakorera.